bwiza.com
Ahabanza » Paul Rusesabagina, Sankara na Kayumba Nyamwasa, mu gatebo kamwe
Amakuru mashya Featured Politiki

Paul Rusesabagina, Sankara na Kayumba Nyamwasa, mu gatebo kamwe

Rusesabagina Paul wamenyakanye muri filimi ‘Hotel Rwanda’, akaba umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi hamwe na Sankara. Izi mpapuro zikaba zije zikurikira ubugira kabiri izashyiriweho Kayumba Nyamwasa.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Leta y’u Rwanda yari yasohoye impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka RNC, ndetse na bagenzi be bahuriye mu ihuriro P5 rishinjwa kugira uruhare mu bitero byitwaje intwaro byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda, mu mpera z’umwaka ushize ndetse ngo rikaba rikomeje kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo rigamije gutera u Rwanda.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, itangaza ko izi mpapuro zo guta muri yombi Paul Rusesabagnira zije zikurikira izi za Kayumba ndetse na Sankara Callixte n’abandi bo mu mutwe wa FDLR, CNRD, MRCD,…

Perezida Bush yambika umudali, Paul Rusesabagina

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954,  atuye i Bruxelles mu Bubiligi. RFI itangaza ko yaje kwinjira mu ihuriro rya RNC rya Kayumba Nyamwasa, kimwe n’uyu Sankara ngo na we urebwa n’izi mpapuro zo kumuta muri yombi.

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, uyu Rusesabagina washyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi, yari umuyobozi wa Hotel des Mille Collines i Kigali, aho ngo yabashije kurokora abantu basaga 1000 bahahungiraga ubwicanyi. Ibi bikaba byarakinwemo filimi yiswe ‘Hotel Rwanda’ yaje no guhabwa igihembo mu 2004, anagenda ahabwa n’ibindi bihembo n’imidali.

Ibi ariko byaje guhinyuzwa n’Umwanditsi Edouard Kayihura warokotse jenoside akaba n’ umwe mu bahungiye muri Hotel des Mille Collines afatanije n’Umunyamerika Kerry Zukus, banditse igitabo bise ‘Inside the Hotel Rwanda- The surprising true story and why it matters today’ gihinyuza Paul Rusesabagina hifashishijwe iyi filimi yamukozweho yiswe ’Hotel Rwanda’.

Igitabo cya Kayihura kivuga ko umuzungu wayoboraga iyi hotel amaze kuva mu Rwanda nyuma gato ya jenoside, Rusesabagina akihagera yahise afata ubuyobozi bw’iyi hoteli, ngo inama ya mbere yakoranye n’abakozi ba hoteli, akaba yarabahaye itegeko ko nta muntu n’umwe ugomba guhabwa amafunguro atabanje gutanga amafaranga. Bukeye bwaho, n’abari mu byumba badafite amafaranga yo kwishyura ngo bakuwemo ku ngufu bajugunywa mu birongozi.

Ubuzima ngo bwaje kuba bubi, bicwa n’inzara, babura amazi yo kunywa bashoka urwogero (piscine) banywa amazi yarwo bararwumutsa. Ibi ntabwo aba banditsi babivuzeho rumwe na Rusesabagina.

Sankara na we washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, umwaka ushize ubwo mu karere ka Nyaruguru hahungabanywaga umutekano n’abitwaje intwaro, kuri Radiyo BBC uyu musore, Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ yigambye uruhare muri ibi bikorwa.

Uyu Sankara kandi yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rwa Kizito Mihigo, wari warahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 mu 2013, mu mpera za 2018 ahabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo gushyirirwaho izi mpapuro, Kayumba Nyamwasa yumvikanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko izi mpapuro ntacyo zimubwiye ndetse ko ataribwo bwa mbere bibaye, mu gihe Sankara na Rusesabagina ntacyo bari babivugaho.

Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’

Izindi wakunda

Bwiza.com