bwiza.com
Ahabanza » Hon. Makuza yakumbuje u Rwanda Abanyarwanda baba muri Congo
Amakuru mashya Featured

Hon. Makuza yakumbuje u Rwanda Abanyarwanda baba muri Congo

Mu ruzinduko arimo, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yahuye n’Abanyarwanda batuye muri ya Congo Brazzaville, aho yabasobanuriye amahitamo Abanyarwanda bakoze nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’impinduka zayo mu mibanire, imibereho n’iterambere ryabo.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, kuva ku wa 6-8 Gashyantare 2019, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard yahuye n’uw’iya Congo, Pierre Ngolo. Mu biganiro bagiranye akaba yamutangarije ko intego ye nyamukuru y’uruziko rwe muri Congo ari ukurushaho gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi na za Sena.

Yagize ati “Murabizi ko hari inzego nyinshi z’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu, hari ukwegerana hagati y’abaturage bacu ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga, dufite Ambasade hano, mufite Ambasade I Kigali,…”.

Hon Makuza na mugenzi we, Pierre Ngolo

Ny’uma y’iki kiganiro aba bayobozi bambi bagiranye nk’uko ikinyamakuru Topafricanews kibitangaza, Makuza yanabonanye n’Abanyarwanda baba muri Congo, abatangariza aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 25 ishize ruvuye muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko Hon. Makuza yahaye ubutumwa Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo bari muri ibyo biganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Imibereho myiza y’umuturage n’iterambere ry’igihugu byubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda n’imiyoborere myiza.”

Aho ngo yagize ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aherutse kubivuga, “U Rwanda rugeze kure, mu ntambwe yo kwigeza ku mibereho Abanyarwanda bifuza. Ariko haracyari urugendo, niyo mpamvu tugomba guhora tuzirikana akazi dufite kakiri imbere.”

Yakomeje abatangariza ati “Nyuma y’imyaka hafi 25, iyo tugize umwanya wo guhura nk’Abanyarwanda gutya, ni ngombwa ko hagira ibyo tuzirikana by’ingenzi, kuko hari benshi badafite amakuru nyayo cyangwa yuzuye ku Rwanda. Nta gushidikanya ko hari n’abatazi ubushishozi n’ubwitange budasanzwe byasabye, ngo u Rwanda rube ruriho, n’Abanyarwanda tube tubanye ku rwego turiho.

Hari ndetse n’abumva amateka yacu nk’umugani, ntibumve neza aho u Rwanda rwavuye mu myaka 25 ishize, ndetse na mbere yaho, cyangwa bakumva ko u Rwanda babona uyu munsi, bidashoboka ko ari rwo bumva cyangwa babonye muri 1994”.

Hon. Makuza avuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakoze amahitamo yo kubakira ku bumwe, bakiyumva bose nk’Abanyarwanda basangiye igihugu, kandi bafite uburenganzira n’amahirwe bingana.

Yongeyeho ko nta washidikanya ko amahitamo y’Abanyarwanda yabaye umusemburo w’impinduka mu miyoborere y’Igihugu, no mu mibereho myiza y’abaturage. Ati “Mu myaka 25 ishize, umusaruro wo gushyira imbere ubumwe no guha Abanyarwanda amahirwe angana urivugira”.

Agaruka ku bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yabwiye aba Banyarwanda baba muri Congo ko “Hafi 83% by’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bemeye uruhare rwabo, basaba imbabazi. Abarenga 85% by’abarokotse, bagaragaje ubushake n’ubutwari bwo kwiyunga n’ababiciye”.

Anabasobanurira ko kugera mu mpera za 2018, abari abarwanyi ba ex-FAR na FDLR barenga 12,000 bari bamaze gutahuka mu Rwanda, ngo utabaze imiryango yabo, bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe, ndetse bamwe babyifuje bujuje ibisabwa ngo bashyizwe mu gisirikare.

Akomeza ababwira u Rwanda rw’ubu, Hon. Makuza yavuze ko hagati ya 2006 na 2015, miliyoni imwe n’ibihumbi 600 bafashijwe kwivana mu bukene babikesha gahunda zishingira ku byiciro by’ubudehe: Inkunga y’ingoboka, Girinka na VUP. Mu 1994, Umunyarwanda yinjizaga $146 ku mwaka, mu 2017 yinjizaga &720.

Akomeza ababwira ku mibereho y’abanyarwanda, yavuze ko mu 2018, abana bagejeje imyaka y’ishuri bajya ku ishuri bakiga mu mashuri abanza ari 97.6%. Icyizere cyo kubaho ngo cyarazamutse ku buryo bugaragara; ku myaka 66 (2015-2020), kubera imbaraga zashyizwe mu kuzamura ubuzima n’imibereho myiza.

Ku bijyanye n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu nzego zifata ibyemezo; yagize ati “ Kuva mu 2018, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere ku Isi na 61.2% by’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite”.

Muri ibi biganiro kandi bagiranye, yababwiye ko mu Rwanda hari gahunda zo kuvana Abanyarwanda mu bukene, kuzamura ubukungu, korohereza ishoramari, kongera ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu, kubaka ibikorwaremezo, guteza imbere itangwa rya serivisi no kwishakamo ibisubizo,…

Hon. Makuza Bernard n’Abanyarwanda baba muri Congo
Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville babwirwa aho u Rwanda rugeze mu myaka 25 ishize

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Umurungi Alice February 8, 2019 at 6:27 pm

Ukuri nuko abanyarwanda bari muri Kongo badakeneye ibyo Makuza ababeshya yuko icyo basaba ubutegetsi bw’Urwanda ni ukurekera ababuhunze amahoro. Ntawe uyobeweko Urwanda ari rwiza kandi ntawe utifuza gutaha ngo abeho mu mahoro ariko batinya ubutegetsi buriho kandi uwo Makuza abufitemo uruhare. Buri munsi, buri saha, abanyarwanda bari hanze babona amakuru y’iwabo. Ababurirwa irengero, abicwa, abo inkiko zihimbira ibyaha, abamburwa amasambu n’indi mitungo: ibi byose bishyirwa ahagaragara. Nonese niba abitangiye gushyiraho ubutegetsi abanyarwanda bahunze nabo bahunga cyanga bakicwa, umunyarwanda uri hanze yafata iyihe ngamba? Tekereza uko Rwigara n’umulyango we bahembwe, wongereho Rujugiro na Colonel Karegeya utanibagiwe Nyamwasa! narasetse Makuza arimo avuga ibyo nawe atasubiramo maze nibaza icyo akeka Arusha Sebarenzi nawe wigeze kuba mu nzego!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com