bwiza.com
Amakuru Politiki

Narababaye cyane uriya mwana Mwiseneza Josiane yiswe ngo ni Ingagi- Dep.Habineza

Depite Habineza Frank wigeze kwitwa Ingagi ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2017, avuga ko yababaye cyane ubwo na Mwiseneza Josiane, umukobwa wiyamamarizaga kuba nyampinga w’u Rwanda 2019, yayitwaga n’abatari bamushyigikiye.

Mu kiganiro kirambuye cyabaye tariki ya 4 Gashyantare 2019 kuri Hotel Meridiye  (Merdien), Bwiza.com yagiranye na Depite Habineza Frank, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, yavuze ko umunsi Mwiseneza yitwaga Ingagi n’abatari bamushyigikiye, byamwibukije umunsi na we yayitwaga mu 2017 n’uwitwa Chantal.

Yagize ati “Narababaye cyane, narababaye uriya mwana Josiane Mwiseneza yiswe ngo ni Ingagi, byahise binyibutsa ko nanjye niswe ngo ndi Ingagi, nanjye niswe Ingagi n’umukobwa cyangwa se umugore witwa ngo Chantal Roke cyangwa se Roshi,…”.

Akomeza avuga ko uyu Chantal yanditse kuri Facebook avuga ko adakwiriye kuba Perezida ahubwo ko akwiriye kuyobora Ingagi, biba ngombwa ko ajyana ikirego kuri Polisi, kugeza ubu akaba atarabona ubutabera.

Ati “Narababaye cyane njya no kurega kuri polisi, njyeza ikirego kuri CID baramukurikirana nyuma baza kumbwira ko atari ku mugabane wa Afurika, ko ari ku mugabane w’u Burayi, kubikurikirana nyine biragorana ariko ikirego cyanjye ntabwo nagikuyeyo, na n’ubu ndacyifuza ko polisi y’u Rwanda imfasha nkabona ubutabera”.

Depite Habineza avuga ko undi mukandida bari bahanganye atavuze izina, ngo iyo aba ariwe wiswe Ingagi bitari kurangirira aho, ariko ku bwe ngo byahise bisinzirizwa, akavuga ko umunsi Josiane yitwaga Ingagi, byatumye yongera kubabazwa n’iki gitutsi.

Ati “Ejobundi mbonye uyu mukobwa [Josiane] wari ushyigikiwe n’Abanyarwanda benshi cyane kandi yatowe n’Abanyarwanda benshi cyane, Isi yose yaramutoye, akaza na we kitwa Ingagi  byarambabaje cyane ndavuga nti ‘Indwara irahari’ Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge imenye ko indwara igihari”.

Habineza Frank ni Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ritavuga rumwe na Leta. Mu mwaka wa 2017 ubwo yitwaga Ingagi, yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu birangira atsinzwe amatora n’amajwi 0.62%.

Mu mwaka wa 2018, nibwo Habineza yongeye kwiyamamaza ahagarariye iri shyaka rye, DGPR, ku mwanya w’ubudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, atsinda amatora.

Mwiseneza Josiane na we wiswe Ingagi n’umwe mu batari bamushyigikiye abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yari umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, uyu mukobwa yasoje irushanwa abaye nyampinga wakunzwe cyane (Miss Popularity), akaba yarinjiye mu irushanwa ahagarariye Intara y’Iburengerazuba.

Mwiseneza yasoje irushanwa yambitswe ikamba rya Miss Popularity

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

twubakane 07/02/2019 2:54 pm at 2:54 pm

Umukobwa mwiza nk’uyu nta kuntu ataba Misi.

Subiza
tito 09/02/2019 7:52 am at 7:52 am

Ikibabaje nuko yagizwe igisonga nyuma yogutukana

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com