bwiza.com
Ahabanza » Igitekerezo cyawe si igipimo cyiza abantu bagomba kugenderaho-Miss Jolly asubiza Ange Kagame
Imyidagaduro

Igitekerezo cyawe si igipimo cyiza abantu bagomba kugenderaho-Miss Jolly asubiza Ange Kagame

Uwabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yasubije umukobwa w’Umukuru w’Igihugu, Ange Ingabire Kagame ku ngingo yo kuba abahatana muri Nyampinga ko bazajya babazwa mu rurimi bumva neza ndetse ikinyarwanda kigahabwa agaciro.

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019, byagaragaye ko hari abakobwa bahatanaga bagize imbogamizi z’ururimi rw’Icyongereza ndetse bibagiraho ingaruka zatumye batsindwa.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/27/ange-kagame-aranenga-gutesha-agaciro-ikinyarwanda-kwagaragaye-muri-miss-rwanda-2019/

Mu kiganiro  yagiranye na KT Press, Mutesi Jolly avuga ko ubusanzwe umuntu yatanga igitekerezo cye uko abyumva ariko ko bitavuze ko ibyo avuze bitaba ihame nta kuka ko ari byo bandebereho.

Ati “ [Avanga Icyongereza n’Ikinyarwanda]. Ah, Nkekako abantu baba bafite ibitekerezo byabo. Tureke kwirengagiza ko,[you should] ushobora gutanga opinion[igitekerezo] yawe, nanjye ngatanga iyanjye, na we agatanga iye ariko nanone opinion[igitekerezo] yawe  ntabwo ari igipimo cy’imyumvire myiza cy’abantu bagomba kugenderaho.”

Yongeyeho ko “ It is not the standard measure of the most right thing that is ought to be done by the public. Ushobora kuyitanga ikaba nziza bitewe n’uko ufite ubumenyi buhagije, kimwe nk’uko ushobora kuyitanga ufite ubumenyi bucye,ugasanga watandukiriye.”

Mutesi Jolly atangaza ibi mu gihe abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo ko Ikinyarwanda cyahabwa umwanya w’ibanze mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Bahuriza ku kuba ururimi rw’Icyongereza rugora abahatana, ngo n’abakemurampaka ntiruba ruboroheye.

Ni nyuma y’aho kandi uyu Mutesi Jolly yikomwe n’abakurikiranye Miss Rwanda 2019 bavuga ko yavuze icyongereza gikennye ubwo yabazaga abahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Izindi wakunda

13 Ibitekerezo

Minani 08/02/2019 10:53 am at 10:53 am

Ibi babyita kwihagararaho.Mutesi nace bugufi.Ese akabazo k’amatsiko, umuntu wese ubaye Miss wese aba ashobora kuba umukemurampaka?

Subiza
bb 08/02/2019 12:35 pm at 12:35 pm

ahubwo c buriya Mutesi Jolly afite iyihe experience koko yatuma bamushyira mu bakemurampaka ba miss RWANDA? biriya nibyo bituma miss RWANDA itagira agaciro, ugasanga ni urusaku gusa, ubona akenshi imeze nka entreprise y’umuntu ku giti cye. mugutora nyampinga w’u RWANDA bajye bashaka commission iri independante, nibiba ngombwa bitababze RALGA ibafashe. bayihe criteres d’evaluations et de cotations ubundi ibakemurire impaka neza kd mu mucyo.

Subiza
M7 08/02/2019 1:07 pm at 1:07 pm

Bigaragarako utoroshye! Igisasu.com! Urumushizi wazo! Uranahangara! Iyo myitwarire simyiza pe! Gerageza ushyize agapira hasi! Uyu urimo gushyogoza! Ntayo muhuriye!

Subiza
Mushi 08/02/2019 3:27 pm at 3:27 pm

Uyu mukobwa ndamugaye cyane(Jolly) koko NGO utazi ikimuhatse… Sha nta soni urivumbura ku mwana wa H.E knd yaravuze ukuri kwe! Umaze kwisumbukuruza sha! Knd NGO ntawugera kure nkuwayobye, yegere cousin wawe Mushi kuri airport akugire inama we ni inyangamugayo.

Subiza
k 08/02/2019 4:21 pm at 4:21 pm

arihagararaho se ngo bimufashe iki ko yatanze urwameny none dore atangiye no gushyogoranya first Daughter urambabaje

Subiza
KANIMBA 08/02/2019 6:29 pm at 6:29 pm

I think Ange is right twese dukurikirana Miss world none south American bakoresha Spanish language na Portuguese na Russian bagakoresha iki Russian kukise twe tutavuga ikinyarwanda bakadusemurira , mubyukuri Jolly wasubije nabi kdi ibyo Ange yavuze nange ndamushyigiye muge mwemera ukuri.

Subiza
Nzabandoriherezoryiyinkuru 09/02/2019 12:00 am at 12:00 am

Jolly ndumva yasaba imbabazi first daugther kuko ibyo yavuze kuri Miss cogebank nibyo byafasha kuko yagiye joly yagiye ahema abari kubazwa kandi” come again” ni icyongereza gitomoye,joly yatumye hatsinda utumva nicyongereza abajijwe. Gusa nta matsiko miss igiteye abantu nkurikije ko abakemurampaka bateza impaka barangwa nibyo twita corruptions

Subiza
Muyango 09/02/2019 12:28 am at 12:28 am

Nibyo rwose ,abantu ntibagasamire mukirere agakosa kose, tinyuka urashoboye Jolly . Abakunenga bazahabashyire twumve ko bakurusha. Ntimugace Intege umwana w’ umukobwa rwose. Reka ntibikwiye, courage Miss.

Subiza
Mama 09/02/2019 9:51 am at 9:51 am

Ego ko, ubonye uwo witerereza muko ! Uyu ni umwana wa President, ujye ukinisha abo mungana mu gihagararo hato utazakubitwa ntumenye n’ikigukubise. UBundi iyo president avuze aba ategetse, n’iyo umwana we avuze nawe aba ategetse. Tuza

Subiza
Rachid 11/02/2019 1:40 am at 1:40 am

Ngo iki?
Muri Repubulika kweli!
Iyi myumvire ni hatali

Subiza
Silas 09/02/2019 11:19 am at 11:19 am

Nanubu aracyavanga INdimi
Ibyo babyita communication barriers Gərl/ gail
Ese niba udashobora kuvuga ngo abantu bakumve wibwira ko bo bazagusubiza iki
Mujye mureka kutwiyemeraho namwe ntacyo muzi

Subiza
Turinabo jean baptiste 10/02/2019 11:30 am at 11:30 am

Jolly nturi umushizi wazo gusa uwagukurikirana wakwisobanura.mbo.so twabacengejemo ijisho ibya miss cogebank dufite angle tubafatiramo kuko ntakuri mugira.

Subiza
K 10/02/2019 6:59 pm at 6:59 pm

Igitekerezo the first daughter yatanze ni ingenzi,twamushimiye turi benshi.udashaka kumva Ukuri kwe,akiha guhangana nawe, no yisubireho,nta wihuta nk’uwayobye.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!