bwiza.com
Ahabanza » Depite Frank Habineza yabwiwe ko azabura umugati nakomeza kuvuga, na we Ati “Umugati n’imodoka twarabigiraga”
Amakuru mashya Featured Politiki

Depite Frank Habineza yabwiwe ko azabura umugati nakomeza kuvuga, na we Ati “Umugati n’imodoka twarabigiraga”

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Green Party) Depite Dr. Frank Habineza, avuga ko ubwo yagera mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite wari utowe mu matora aheruka kandi uvuye muri opozisiyo, uko iminsi yashiraga agatanga ibitekerezo yabwiwe n’abandi ba Depite ko nakomeza kuvuga azabura umugati, abasubiza ko umugati, imodoka n’ inzu abisanganywe.

Mu kiganiro kihariye bwiza.com yagiranye na Depite Frank Habineza tariki ya 4 Gashyantare 2019, kuri Hotel Meridien i Kigali , yamubajije uburyo yakiriye intsinzi yo kwinjira mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, niba azongera kunenga gahunda za Leta y’u Rwanda kandi ayikorera, tumubaza kandi uko yasanze akazi kameze, ibyaba byaramugoye n’ibishya yabonye atari yiteze .

Dr. Frank Habineza yatangiye avuga ko ubwo bari bamaze kubona amajwi abinjiza mu Nteko y’u Rwanda byari ibyishimo bivanze n’amarangamutima kuko ibyo bari bamaze igihe baharanira bari babigezeho n’ubwo bitari ku kigero bifuzaga. Ikindi ni uko yishimiye kurahirira imbere ya Perezida Paul Kagame bari bahanganye mu matora y’umukuru w’igihugu akamutsinda mu 2017, amatora avuga ko yabaye meza nta mvururu kuko bahanganye mu mwuka mwiza utarimo gutukana no guhangana gushingiye ku moko cyangwa uturere.

Ati: “ Ni amateka kuri twe nk’ishyaka rya Green Party nyuma y’imyaka icumi rishinzwe, ndetse no ku gihugu ni ayandi, kuko ari ubwa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , ishyaka ritavuga rumwe na FPR ryari ryinjiye mu nteko y’u Rwanda bityo bikaba ari amateka kuri twe ndetse n’igihugu, bikaba n’intambwe mu rwego rwa Demokarasi y’u Rwanda.”

Yabwiwe n’Abadepite bagenzi be ko nakomeza kuvuga azibuza umugati

Frank Habineza avuga ku rugendo rwe mu nteko, yavuze ko ari ikintu kitoroshye kubona aribwo bwa mbere ishyaka rya opozisiyo rifite abantu babiri ryinjije mu nteko kandi ari n’umubare mukeya ugereranyije n’abandi. Ati “ Ni ikintu kitoroshye, kubona ishyaka rya opozisiyo rifite abantu babiri, ariko na Ps Imberakuri irabafite babiri ubwo bari bane, ariko ukamenya ngo ni bane mu bantu 80″.

Yakomeje avuga ko bakinjira mu nteko bari bishimiwe na bagenzi babo aho bavugaga ko ari byiza , nabo bakigeramo kandi batangiye gutanga ibitekerezo byabo, ariko uko iminsi ishira bikagenda bihinduka , batishimirwa na bamwe muri bagenzi babo . “ Twinjiramo byari byiza ariko uko iminsi igenda, usanga abandi batakwishimiye, wavuga, rimwe na rimwe bati ‘uri mu biki? bakakubwira ko tuzatakaza umugati, natwe tuti ‘ntitwaje tuje gushaka umugati ahubwo twaje tuje gutanga ibitekerezo by’abaturage’”.

Video: Ikiganiro na Depite Dr. Frank Habineza

Frank Habineza avuga ko ababaca intege barimo kuko batabura, ariko iyo bamubwiye amagambo yo kumuca intege ababwira ko bataje gushaka izo modoka n’amazu kuko bari babifite ahubwo ko baje gutanga ibitekerezo batumwe n’abaturage ndetse akaba ari nayo mpamvu abaturage babizeye bakajya mu nteko ishinga amategeko, gusa Depite Dr. Frank Habineza avuga ko n;ubwo bimeze bityo igishimishije ari uko abenshi mu badepite ari abatabaca intege bababwira ko ari uburenganzira bwabo mu gutanga ibitekerezo.

Ati : “ Iyo bamereye nabi mbibutsa ko Perezida Kagame na we yabyivugiye, avuga ko inteko igomba gukora neza, haba mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no guhashya abarya ruswa, ni ikintu kiza, kuko bamwe mu nteko usanga bafite ubwoba bwo gukora akazi kabo bashinzwe.”

Ngo n’ubwo bimeze gutyo Frank Habineza, avuga ko umunsi abadepite barahira yashimishijwe n’ijambo ry’umukuru w’igihugu ubwo yabahaga ikaze mu nteko bamaze kurahira maze akabwira Green Party ko kuba binjiye mu nteko bakwiye kuza bakavugira mu nteko ibyo bavugaga , ibyo bakoraga bakiri hanze, akemeza ko byabahaye imbaraga kuba bashyigikiwe n’umukuru w’igihugu.

]

 

Hon. Dr. Frank Habineza mu kiganiro

 

 

Frank Habineza avuga ko kubera gukunda igihugu yemeye gutakaza byinshi birimo no kureka akazi yahembwaga ho amafaranga akubye gatatu ayo ahembwa ubu, ndetse avuga ko yemeye no gusubiza urupapuro rw’inzira rw’igihugu cya Swede kugirango azabashe gukora ibyo yemereye abanyarwanda . Avuga ko bitoroshye gutakaza ubwenegihu bw’igihugu gikomeye nk’ik’iburayi ndetse akareka akazi gakomeye akaza gukora ako ahembwa make kuyo yabonaga, ariko byose akabibonamo kwitanga no gukunda igihugu.

“ kwitanga biri mu uburyo bwose butandukanye, twe rero twaritanze tureka akazi, tunaba impunzi kubera ibihe bibi twanyuzemo nk’ishyaka rya opozisiyo, duhura n’ibibazo byinshi ndetse dutakaza ubwene gihugu, hari umusanzu twatanze , ndizera ko kuba twaragiye mu matora ya perezida wa Repebulika nabwo hari umusanzu twatanzemo, kuko ni bwo bwa mbere abanyarwanda babonye abakandida bari bahanganye hashingiwe k’ubitekerezo, hatarimo iby’amoko tuzenguruka igihugu cyose twiyamamaza tudatukana , ntitwarwana, ntitwicana kandi dufite ibitekerezo bitandukanye, n’ibyabandi tutabatuka kandi nabo batadutuka”.

Ubu uyu mudepite , avuga ko iyo agenda mu gihugu akabona abantu bakuru ndetse n’abana bamuzi bimushimisha aho benshi baba bamubaza ibyo yabijeje yimamaza aho bigeze ngo aba yumva anezerewe kandi akumva ko hari umusanzu yatanze, akaba anabona ko hari ikizere kubyo bijeje abanyarwanda ndetse ko hari n’ibimaze gukorwa ho nko kuba abasirikare, abapolisi , umwarimu hari ikiyongereye k’umushahara.

Dr. Frank Habineza ni Umunyapolitiki w’umunyarwanda washinze Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) akaba yarabaye umukandida mu matora ya perezida mu 2017, ubu akaba ari umudepite mu inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuva mu 2018 mu kwezi kwa 9, azwiho kuba yaragiye anenga zimwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda zirimo guhuza ubutaka, Transport (gutwara abantu n’ibintu), imisoro myinshi , umusoro k’ubutaka, guharanira izamuka ryumushahara wa mwarimu , Abasirikare, Abapolisi no kudaha ubushobozi itangazamakuru , akaba yariyamamazaga avuga ko bazaharanira impinduka nziza kuri ibyo bibazo bagezwagaho n’abaturage

Ubwo Depite Frank Habineza yari agiye kurahira

Mecky Kayiranga

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Bugingo Jeremie February 10, 2019 at 10:03 pm

Nemeye ko Hon Frank ari FRANC koko. Avugishije ukuri ko mu Nteko harimo abadepite bishakira umugati. Tubite ba NDIYOBWANA. Nibishoboka azasabe birukanwe. Courage mon frere.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com