bwiza.com
Ahabanza » Igihe umuhuza w’Abarundi yari yarahawe cyo kubunga kirangiye bagikumbiriye
Amakuru Politiki

Igihe umuhuza w’Abarundi yari yarahawe cyo kubunga kirangiye bagikumbiriye

Uwahora ari Perezida wa Tanzania, akaba n’umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa yasezeye kuri aka kazi yari yarahawe amakimbirane ashingiye kuri politiki atabonewe umuti urambye.

Ayo makimbiranye yavutse mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yatangwaga n’ishyaka CNDD FDD nk’umukandida urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu ariko kuri manda ye ya Gatatu atavugagaho rumwe n’abaturage bose.

Iyi manda ikaba yarakuruye imvururu nyinshi aho bamwe bahise bicomokora kuri iri shyaka batangira kurirwanya, imyigaragambyo itangira ubwo, ibihumbi by’abaturage biricwa, bamwe barafungwa ababashije gukuramo akabo karenge bagahunga.

Mu kiganiro umuvugizi wa Mkapa, Bwana Makocha Tembele yagiranye na BBC, yagize ati “Manda yo guhuza yarangiye”. Agahakana amakuru avuga ko yeguye, ati “Ni irangira rya Manda ye”.

Akomeza avuga ko yatanze raporo y’ibyagezweho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, iherutse kuba mu ntangiriro z’uku kwezi.

Akomeza avuga ko hasigaye uruhare rwa Perezida Museveni mu gukomeza ibi biganiro bihuza Abarundi mbere y’uko haba amatora y’umukuru w’igihugu mu 2020.

BBC itangaza ko imvururu zavutse mu 2015, abantu basaga igihumbi baziburiyemo ubuzima, ndetse zinaberamo ugushaka guhirika ubutegetsi, umugambi waje gupfuba bamwe mu bari bawuteguye bahita bahunga abandi barafatwa barafungwa.

Ibiganiro ngo bisa nk’ibyabaye imfabusa dore ko Leta ngo yatsimbaraye yanga kubyoherezamo abayihagarariye, ubu abungwaga bakaba bagikumbiriye.

Mu mwaka ushize Perezida Nkurunziza akaba yaravuze ko mu mwaka wa 2020 ataziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com