bwiza.com
Ahabanza » Bujumbura: Batatu barimo n’umunya Sudani bishwe mu buryo bw’amayobera
Amakuru mu mahanga

Bujumbura: Batatu barimo n’umunya Sudani bishwe mu buryo bw’amayobera

Imirambo y’abantu batatu barimo n’umunya Sudani y’Epfo, yabonwe mu bice bitandukanye bya Bujumbur, umurwa mukuru w’u Burundi ariko ababishe bakaba bataramenyekana.

Mu gitondo cyo ku wa 10 Gashyantare 2019, umurambo wa Sworo Patrick Samuel Gondo wari umukozi w’Umuryango IOM (The International Organization for Migration) w’imyaka 35 y’amavuko,  wasanzwe mu cyumba yararagamo, mu Majyepfo y’umujyi wa Bujumbura

Ubugenzacyaga mu gihe bukiri mu iperereza, umurambo we wajyanwe mu buruhukiro by’ibitaro bya Kira (Hira Hospital). Polisi ikaba itangaza ko irimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yishe uyu munyamahanga, n’impamvu yaba ibyihishe inyuma.

Muri Carama, agace ko mu Majyaruguru ya Bujumbura, hagaragaye umutwe w’umugabo uri mu mazi hafi y’ahantu hubakagwa. SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, itangaza ko amakuru ayigeraho ari uko inzego z’umutekano zahageze, izishinzwe iperereza nazo zitangira gushakisha amakuru arebana n’uwo muntu.

Muri Komini Buterere, iherereye mu Majyaruguru ya Bujumbura naho habonwe umurambo w’umugore, usanganwa ibikomere mu ijoro no ku ntoki, umugabo bari kumwe kugera saa Cyenda z’ijoro akaba ariwe wacyetsweho kumugirira nabi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!