bwiza.com
Ahabanza » Itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika rirashaka ku Rwanda indishyi ya miliyoni 95$
Amakuru Politiki

Itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika rirashaka ku Rwanda indishyi ya miliyoni 95$

Itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika ryareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga rishaka indishyi ya miliyoni 95 z’Amadolari nyuma y’aho guverinoma bivugwa ko yigaruriye aho bacukuraga amabuye y’agaciro igahita itesha agaciro impushya bari bafite zo gukora ubu bucukuzi.

Ikirego cyajyanywe mu kigo mpuzamahanga gishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku ishoramari (International Centre for Settlement of Investment Disputes (ICSID)) gisa nk’ikije gusubiza inyuma urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rumaze iminsi mu mavugurura agamije kurushaho kureshya ishoramari muri uru rwego no kongera amafaranga aruturukamo.

Aba Banyamerika bareze u Rwanda bakorera ku mazina ya Bayview Group na Natural Resources Development, batanze ikirego muri ICSID mu 2017 muri dosiye No.ARB/18/21 ariko hagati muri 2018 nibwo ikibazo cyabo cyatangiye gukurikiranwa nk’uko inyandiko  The East African dukesha iyi nkuru ifitiye kopi ikomeza ivuga.

Abacamanza batatu, babiri bakomoka mu Bwongereza, Barbara Dohman na Nicholas Phillips, ndetse n’Umunyamerika Truman Bidwell nibo bazumva uru rubanza biteganyijwe ko ruzatangira kumvwa muri Werurwe rukaba rushobora kuzageza mu Ukuboza 2020.

Bayview Group ivuga ko muri Mata 2017 ari bwo yamenyesheje umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, ndetse n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe mines, peteroli na gaz , Francis Gatare, ko bashaka kubarega. Iki kibazo kikaba kizitabwaho na minisiteri y’ubutabera.

Biravugwa ko ibi bigo by’Abanyamerika kuva mu 2008 byacukuraga amabuye y’agaciro arimo tantalum, tin na tungsten mu birombe bigera kuri bitanu mu Rwanda; mu Bisesero, Nemba, Mara, Giciye na Rutsiro-Sebeya byose ku masezerano ya miliyoni 20 z’Amadolari.

Aho bacukuraga hangana na hegitari 15,000 mu 2016 leta yagize itya irahabambura ihaha abandi bashoramari. Kuhisubiza kwa leta ngo kukaba kwaraje nyuma y’aho impande zombi hari ibyo zari zimaze iminsi zitumvikanaho, leta y’u Rwanda ishinja abo bashoramari gushora udufaranga duke ugereranyije n’ibyo bari bumvikanye gukora.

Icyo gihe leta ikaba yarabashinjaga kuba bakomeje kwangiza ahacukurwa amabuye bananirwa gushoramo imari nk’uko babyemeranyije, ndetse no kwangiza ibidukikije bakoresha uburyo bubi mu gucukura.

Nyuma yo kubambura ibyo birombe, leta yabihaye Tri Metals Mining, ikigo cyo muri Oman ku masezerano ya miliyoni 39 z’Amadolari (hafi gukuba kabiri ayo bari bumvikanye n’Abanyamerika).

Aba bashoramari bo muri Amerika ariko bo bemeza ko Leta y’u Rwanda yabambuye ibi birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko yarangiza business zabo n’ibikoresho byabo ikabyigarurira nta ndishyi ibahaye.

Nk’uko ikirego batanze kivuga, aba bashoramari bashinja u Rwanda kuba rwararenze ku masezerano y’ishoramari (BIT) bagiranye, bagasaba indishyi ya miliyoni 95$ kandi ICSID ikazatangaza ko u Rwanda rwarenze kuri ayo masezerano n’itegeko mpuzamahanga. Barashaka kandi ko u Rwanda ruzishyura amafaranga y’urubanza ndetse rukishyura abunganizi babo abarirwa muri miliyoni y’amadorali.

Aba bakomeza bavuga ko ibikorwa byabo mu Rwanda byabangamiwe n’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuga ko leta yashyigikiraga, ndetse ngo ikirengagiza raporo zabo ku bwambuzi n’iterabwoba bavuga ko bakorerwaga n’abantu babaga bashaka kwinjira mu birombe byabo.

Mu mwaka ushize, nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hongerwa ikiguzi cy’uruhushya rwo gucukura, aho urwa macye kuri ubu ruri kuri miliyoni 8$ ku kirombe kingana na hegitari 49 mu gihe cy’imyaka 5.

Mu 2017 u Rwanda rukaba rwarinjije miliyoni 373$ rurenzaho 55% ku ntego rwari rwihaye.

Iki kirego cyarezwe u Rwanda kikaba kigaragaza imbogamizi ziri mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere mu gihe ibihugu bikomeje kuvugurura amategeko bigamije kurinda inyungu zabyo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com