bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame yanze kuba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Abarundi
Featured Politiki

Perezida Kagame yanze kuba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Abarundi

?????????????????????????

Perezida w’ u Rwanda Akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Paul Kagame yateye utwatsi igitekerezo cya mugenzi we wa Uganda, Museveni cyo kuba yaba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Leta y’Uburundi n’abatavuga rumwe nayo.

Ibi byabaye kuwa 1 Gashyantare 2019 mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC nk’uko ikinyamakuru The East African cyabishyize ku karubanda kuwa 9 Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Museveni wari usanzwe ayobora umuryango wa  EAC akaba n’umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Abarundi yifuje ko mugenzi we Kagame wari umusimbuye ku buyobozi bw’uyu muryango ko na we yaba  umuhuza mukuru nk’uko na we yabikoraga afatanyije n’uwigeze kuyobora Tanzania, William Benjamin Mkapa, ariko ngo Perezida Kagame arabyanga.

Iki kinyamakuru cyanditse kigira kiti “ Abantu ba hafi bari muri iyi nama batangaza ko Mkapa yavuze ko yananijwe  ahita asubiza inshingano ze umuhuza mukuru ari we  Yoweri  Museveni.  Uyu na we yashatse guha izi nshingano uwari ugiye kuyobora EAC, Paul Kagame w’u Rwanda arabyanga.”

Ibi ngo bikimara kuba Perezida Museveni yasabye u Burundi kutazongera kuvuga ko EAC yivanga mu bibazo byabwo.

Mu kumenya neza koko niba aya makuru ari impamo, Bwiza.com yabajije Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wari muri iyi nama atubwira ko ari ko byagenze.

Ati “ Yashyikirijwe [ Perezida Kagame] igitekerezo cyo kuba yaba umuhuza mukuru, nk’umuyobozi wa EAC mushya. Ariko icyemezo cyafashwe ni uko  Perezida Museveni ari we uzakomeza kuba umuhuza mukuru.”

Uyu muyobozi yadutangarije ko Perezida Kagame yabwiye Museveni ko kuyobora EAC bitavuze kuba umuhuza mukuru mu biganiro bihuza Abarundi.

Perezida Kagame yanze kuba umukuru mu biganiro bihuza Abarundi nyuma y’aho Visi- Perezida wa Mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo avuze ko atemera raporo yakozwe na Mkapa Benjamin.

Mkapa na we yabwiye abakuru b’ibihugu ko ibiganiro bihuza Abarundi bimurambiye. Yavuze ko Leta y’Uburundi ititabiriye ibiganiro byabaye ku nshuro ya kane n’iya gatanu kandi ko yoherezaga abayobozi batari mu nzego zo hejuru ku buryo bafata ibyemezo.

Sindimwo nk’uko The East African ibitangaza, yavuze ko raporo ya Mkapa isaba gushyiraho itegeko nshinga rishya ko yaba, mu magambo ye “ Ni uguhinyuza ibyemezo byafashwe n’abaturage.”

Perezida Kagame kandi yanze kuba umuhuza mukuru w’ibiganiro by’Abarundi mu gihe iki gihugu kitahwemye gushinja ubutegetsi abereye ku isonga kuba bufasha abashaka gutera Uburundi, gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi bwabwo mu 2015 n’ibindi.

Ibi birego u Rwanda rwarabihakanye ruvuga ko nta nyungu rwagira mu guhungabanya Uburundi ahubwo narwo rushinja iki gihugu gufasha abagambiriye kuruhungabanyiriza umutekano baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kagabo February 11, 2019 at 6:49 pm

Nabireke rwose abiharire museveni turazi twese ko Mu7 ari inshuti magara ya Nkurumbi n’imigambi mibi bapanga Ku Rwanda yaramenyekanye

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com