bwiza.com
Ahabanza » U Buhinde: Abagera kuri 72 bishwe n’inzoga y’inkorano
Amakuru Politiki

U Buhinde: Abagera kuri 72 bishwe n’inzoga y’inkorano

Abantu bagera kuri 72 byemejwe ko bapfuye nyuma yo kunywa ku nzoga y’inkorano mu majyaruguru y’u Buhinde nk’uko byemezwa n’abayobozi. Nk’uko aba bavuga, abantu 36 byemejwe ko bapfuye mu Karere ka Saharanpur ko muri Leta ya Uttar Pradesh nyuma yo kunywa kuri iyo nzoga.

Ibizamini byo kwa muganga 46 byarakozwe, impfu zigera kuri 36 zishyirwa kuri iyo nzoga bivugwa ko yari iroze nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu ushize na A.K Pandey, umucamanza w’Akarere ka Saharanpur.

Iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ikomeza ivuga ko mu Karere ka Kushinagar ko muri iyi Leta ya Uttar Pradesh, abantu 8 byemejwe ko nabo bapfuye bazira iyi nzoga bise Hooch.

Nk’uko byemezwa n’abakora mu rwego rw’ubuzima, abasaga 20 ngo baracyakurikiranwa kwa muganga mu turere tubiri kandi abaganga bafite impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kuzamuka.

Naho ahitwa Rorkee mu Karere ka Haridwar  muri Uttarakhand, umubare w’abapfuye ngo wageze ku bantu 28 kandi abandi benshi bari mu bitaro. Bikavugwa ko aha muri Rorkee na Saharanpur abapfuye bakuye iyi nzoga yabishe ahantu hamwe.

Abayobozi bakavuga ko iyi nzoga yanyweweho bwa mbere ahitwa Uttarakhand, aho abaturage baturuka muri Saharanpur bari bagiye mu kiriyo bakayijyana iwabo bagatangira kuyigurisha abandi.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde bikaba bivuga ko mu Ukuboza 2011 inzoga nk’iyi yahitanye abantu 172 muri Bengal y’Uburengerazuba, mu gihe bivugwa ko igipolisi cyatangiye guhiga bukware abakora inzoga z’inkorano nk’izi zitwara ubuzima bw’abantu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!