bwiza.com
Ahabanza » Birababaje, kwimura umuntu nk’urukwavu bavana mu kiraro bajyana mu kindi- Umuturage wa Bannyahe
Amakuru mashya

Birababaje, kwimura umuntu nk’urukwavu bavana mu kiraro bajyana mu kindi- Umuturage wa Bannyahe

Abaturage bo mu midugudu ya Kibiraro, Kangondo ya mbere  n’iya Kabiri mu Kagari ka Nyarutarama ahazwi nka Bannyahe  mu Karere ka Gasabo batangaza ko bibabaje kuba Leta ishaka kubimura mu mitungo yabo kandi batemera ingurane.

Ibi babitangaje nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rutangaje ko ikirego batanze bajuririra guhabwa amazu nk’ingurane ku mutungo wabo kidafite ishingiro.

Umucamanza yatangaje ko impamvu y’iki cyemezo ari uko abarega bose batatanze igarama ry’urubanza kandi buri wese aregera umutungo we bwite. Indi mpamvu ni uko ngo abarega batigeze batakambira urwego rwisumbuye.

Izi ni nazo mpamvu zatanzwe n’uhagarariye Akarere ka Gasabo mu mategeko yabwiye urukiko mbere yo gusuzuma ikirego cy’aba baturage.

Umucamanza yavuze ko abaturage bananiwe kumvikana n’Akarere ka Gasabo ku ngingo yo kwimurwa,bari kwitabaza Umujyi wa Kigali nk’urwego rukuriye aka karere. Iyi ni ingingo bateye utwatsi ahubwo bavuga ko ibi ari agahimano no kubasiragiza.

Umwe muri bo aganira n’Ijwi rya Amerika (VOA) yagize ati “ None ni gute ko twatakambiye umujyi wa Kigali turi kumwe amaso ku maso, twamara kugenda nabo [Akarere ka Gasabo] bakitabaza MINALOC [Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu], ikaza kudutera ubwoba, tukabyanga, tukabandikira dusaba kwisubiraho ku cyemezo cyari gihari, ni gute bavuga ngo ntabwo twatakambye?”

Mugenzi we yunga muri iki gitekerezo ati “ Ariko kuko twebwe turegera indishyi ikwiye mu mafaranga bo baduha amazu, dusangiye inyungu yo guhabwa Amafaranga cyangwa kwimukira mu mazu.  Ibi  ni byo byatumye dutanga igarama imwe. Ibi ngibi ndabifata nko kudusiragiza. Birababaje, Ntabwo ushobora gufata umuntu ngo umwimure nk’urukwavu bavana mu kiraro bajyana mu kindi, ku mutungo we. Imutungo yacu nta nkunga ya Leta iriho.”

Umugambi ni umwe, nta kwimuka badahawe amafaranga

Aba baturage bavuga ko banogeje umugambi ko  batazigera bemera kwimurwa mu gihe ibyo basaba bidahawe agaciro.

Umwe muri bo ati “ Inzu nzayigumamo mpaka kuko ntaho ba nkura banjyana. Ntabwo wafata umuntu w’umugabo ngo umujyane muri kontineri. Shambureti idafite icyumba, ngo njye kuyibamo.”

Undi ati “ Bari kutugorera ubusa,ubutaka ni ubwacu ni bataduha amafaranga ntabwo tuzahava kuko ni iwacu. Ariko Imana izaturenganura. Bamenye ko tutazahimuka, ni ukunyica, ntabwo tuzahava niyo bazana imodoka ngo badutsindagiriremo, ntabwo tuzahava n’umuryango wacu.”

Mugenzi we yungamo ko bagenzi be bafashe umugambi uhuriweho wo kutazimuka keretse bahawe amafaranga.

Ati “ Kuhimuka ko ntituzahimuka, twarabyemeye. Ni icyemezo twafashe nk’abaturage.”

Gahunda yo kwimura imiryango 1600 igiye kumara imyaka ibiri. Akarere ka Gasabo kabasabye kwimurirwa mu nzu z’amagorofa ziri mu Karere ka Kicukiro.Abaturage ntibabikozwa ahubwo basaba ingurane y’amafaranga cyane ko ngo inzu bubakiwe, mu magambo y’umwe muri bo “ N’izo nzu batubwira ngo tujyemo, twebwe tuzifata nk’ibiraro by’inkoko[ibibuti].”

Ingingo yo guha abaturage amafaranga Akarere ka Gasabo kayitera utwatsi kavuga ko ibi byakurura akajagari ahandi bazimukira.

Abaturage bavuga ko icyo bagiye gukora nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ikirego cyabo bazakimenya nyuma yo kuvugana n’ ababahagarariye mu mategeko.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Frank 12/02/2019 11:35 am at 11:35 am

Ariko ayomazu bashaka kubimuriramo bayatujemo abanda badafite aho baba bakayagura cg bakayakodesha ariko abaturage bagahabwa ingurane bifuza Gasabo mureke kurenganya abaturage ariko ndibaza ntazindi nzego zibibona ngo zirengere abaturage?umuvunyi arihe rwose umuntu afite uburenganzira kumutungo we ntecyerezako kumwimura habaho ubwumvikane nyirumutungo akabyemera ubukoko mwakoze akazi kanyu neza ubu mutegereje H.E ngo abe ariwe uzacyemura ikikibazo?sibyo rwose

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!