bwiza.com
Ahabanza » Dubai: Perezida Kagame arasabira urubyiruko rwa Afurika guhabwa ubumenyi no gushyigikirwa
Amakuru Politiki

Dubai: Perezida Kagame arasabira urubyiruko rwa Afurika guhabwa ubumenyi no gushyigikirwa

Dufite inshingano zo kumenya ko urubyiruko rwa Afurika rushyigikiwe mu hazaza heza ku mugabane warwo. Ni inshingano zacu kuruha ubumenyi bwo guhangana no gutsinda ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikwiye kuba intumbero yacu y’ibanze kandi byakoreka”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama mpuzamahanga ya za guverinoma (WorldGovSummit) iteraniye mu Bihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) guhera kuwa 10 Gashyantare ikaba isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gashyantare 2019.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bagombaga gufata ijambo muri iyi nama ibaye ku nshuro ya karindwi igamije gukarishya ahazaza ha za guverinoma kw’isi yose hagamijwe kureba hakongerwa guhanga udushya n’ikoranabuhanga bigamije gukemura ibibazo by’ingutu bibangamiye ikiremwamuntu.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabanje gushima kuba u Rwanda rwaratoranyijwe nk’igihugu cy’igishyitsi muri uyu mwaka, asobanura ko Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu ari urugero kuri benshi barimo n’u Rwanda kubera uko iki gihugu cyahaye agaciro abaturage n’abikorera kikagera ku byiza byinshi.

Yagize ati: “Mweretse isi uko icyerekezo, ubuyobozi, n’imicungire myiza y’umutungo kamere bishobora guhindura ubukene mo ubukungu. Mu myaka 25 ishize mu Rwanda, twakoze kwubaka igihugu gishya gishingiye ku ndangagaciro z’ubumwe n’amahirwe ku baturage bacu bose.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri iyi myaka ishize igihugu cyateye imbere ariko hakiri byinshi byo gukora. Ati: “Nyamara ariko, nta nakimwe muri ibi cyari gushoboka hatari umusingi mwiza. Hari ibintu byinshi byabaye ngombwa ko dushyira ku murongo kuva mu ntangiriro.”

Icya mbere umukuru w’igihugu yavuze cyakozwe, ni ukumva ko abayobozi n’inzego zihari bagombaga gusubiza ibyo abaturage bari babitezeho. Ibi bikaba ngo byarakozwe hashingiwe ku ruhare rw’abaturage no kwizera ko buri wese afite uruhare mu kugena ahazaza h’igihugu.

Guhuriza abanyarwanda hamwe nabyo byari bisobanuye ko hizerwa uburenganzira bw’abari barahejwe by’umwihariko abagore. Kwiyemeza politiki nziza ngo bikaba byaratanze ubushake bwiza n’ingufu byafashije Abanyarwanda gukemura ibibazo by’ingutu bijyanye n’amateka y’igihugu.

Perezida w’u Rwanda yakomeje avuga icya kabiri cyakozwe avuga ko guverinoma yabashije kureshya ishoramari haba mu banyagihugu, mu bikorwaremezo no mu ikoranabuhanga kubw’ahazaza heza.

Akavuga ko nubwo ubushobozi buhari butajyanye n’ibyo igihugu cyifuza kugeraho, hakozwe ibishoboka hagendewe ku bushobozi igihugu gifite mu gushaka uko cyaziba icyuho.

Icya gatatu umukuru w’igihugu avuga ko cyakozwe, ni uguhindura ishingiro ry’ubukungu bw’igihugu (bwari bushingiye ku buhinzi) bugashingira ku bumenyi habaho kwihangira imirimo, kba ba rwiyemezamirimo no guhanga udushya.

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko imiyoborere myiza no kubazwa ibyo umuntu akora ari byo shingiro rya byose. Ati: “Mu Rwanda, turi gukora ku guhindura umurage wa ruswa ikabije n’amacakubiri muri sosiyete yacu byari bigiye gusenya burundu igihugu cyacu.”

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku kwishyira hamwe no gukorera hamwe kw’ibihugu bya Afurika, avuga ko kugira uruhare ku masoko manini ari ingenzi ku bukungu bw’ahazaza h’umugabane. Yavuze ko mu 2050 Afurika izaba ituwe na miliyari 2 n’igice z’abaturage ukazaba ari wo mugabane utuwe cyane ku isi.

Akavuga ko ibyo bizeza abaturage bizagerwaho ari uko bafatanyije bakoroshya urujya n’uruza rw’abaturage, serivisi ndetse n’ibicuruzwa ku mugabane. Ati: “Niyo mpamvu Afurika Yunze Ubumwe yatangije Isoko Rusange rya Afurika rigomba gutangira kubyazwa umusaruro muri uyu mwaka. Twanagize amasezerano ku bwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abaturage tunemeranya isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere.”

Ku kijyanye n’urubyiruko, Perezida Kagame yavuze ko bifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda na bagenzi barwo bo muri Afurika bakomeza kuba hafi y’ibihugu byabo kandi nabo bakabana.

Ati: “Dufite inshingano zo kumenya ko urubyiruko rwa Afurika rushyigikiwe mu hazaza heza ku mugabane warwo. Ni inshingano zacu kuruha ubumenyi bwo guhangana no gutsinda ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikwiye kuba intumbero yacu y’ibanze kandi byakoreka”.

Perezida wa repubulika asoza ijambo rye akaba yavuze ko isomo rimwe ry’ingenzi ryakwigirwa mu Rwanda ari ukugira icyizere. Ati: “Niba u Rwanda kubikora kugeza aha bisobanuye ko nta mbogamizi ntarengwa mu gihe abaturage bakorera hamwe bagamije intego imwe.”

Perezida Kagame aganira n’Igikomangoma cya Abu Dhabi, Sheikh Mohammed bin Zayed bin Sultan Al-Nahyan

Aha I Dubai kandi Perezida w’u Rwanda akaba yabonanye n’Igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed bin Sultan Al-Nahya, cya Abu Dhabi akaba n’umugaba mukuru wungirije w’ingabo za UAE, anabonana na Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, visi perezida na Minisitiri w’Intebe wa UAE ndetse akaba n’Umuyobozi wa Dubai.

Perezida Kagame na Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe wa UAE

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Karekezi Casimir 12/02/2019 9:02 pm at 9:02 pm

Turakize cyane nkurikije ukuntu perezida wacu ahora mu ngendo! Gusa arasaba urubyiruko gukorera ibihugu byabo ariko abana be basa n’aho batabikozwa!

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!