bwiza.com
Ahabanza » Inama ya 32 ya A.U: Intumwa z’u Burundi zasobanuye impamvu zo gukurikirana Pierre Buyoya
Amakuru Politiki

Inama ya 32 ya A.U: Intumwa z’u Burundi zasobanuye impamvu zo gukurikirana Pierre Buyoya

Intumwa z’u Burundi zari mu nama ya 32 ya Afurika Yunze Ubumwe zatambukije inyandiko muri iyi nama igamije gusobanura neza impamvu igihugu cy’u Burundi gishaka gukurikirana mu matego uwahoze ari perezida wacyo, Pierre Buyoya, kuri ubu uhagarariye A.U muri Mali no mu karere ka Sahel.

Iyi nyandiko y’amapaji abiri intumwa z’u Burundi zari zitwaje ishinja Pierre Buyoya kuba ari we wategetse iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu mu 1993.

Ubutegetsi bw’u Burundi bukaba buvuga ko kudakurikirana mu mategeko abateguye n’abahiritse inzego z’ubutegetsi zashyizweho mu nzira ya demokarasi ndetse bagakora n’ibindi byaha ndengakamere bishobora kubangamira  ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyagihugu.

Pierre Buyoya yagize icyo abivugaho

Pierre Buyoya we yizera ko gukwirakwiza iyi nyandiko mu nama y’ingenzi nk’iyi ya Afurika Yunze Ubumwe ari ukuvanga ibintu kandi biteye urujijo nk’uko iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi ikomeza ivuga.

Kuri we, ngo ibi bigamije kwangiza icyubahiro cye nk’umuntu kandi ngo birashimangira gusa politiki ishobora kubw’ibyago gukongeza urwango mu mitima no mu mitwe y’abaturage b’u Burundi.

Pierre Buyoya akaba asanga ubutegetsi bukwiye gushyira ingufu mu kurangiza ibibazo bikomeje gutuma benshi babura ubuzima mu gihugu byanatumye ibihumbi by’abandi benshi bahunga igihugu, no kuba imibereho y’abaturage igenda irushaho kuba mibi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com