bwiza.com
Ahabanza » U Bufaransa: Umunyarwanda Ange Robert yakoze indirimbo ihumuriza abana babaho mu  buzima bugoye
Imyidagaduro

U Bufaransa: Umunyarwanda Ange Robert yakoze indirimbo ihumuriza abana babaho mu  buzima bugoye

Umunyarwanda ukorera umuziki mu Bufaransa, Ange Robert Iraguha yashyize hanze indirimbo ihumuriza abana bose babayeho mu buzima bugoye abasaba kudatakaza icyizere no kurushaho kugumana ubumuntu mu mitima yabo.

Muri iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yise” On The Run” bishatse  gusobanura umuntu uhora ahunga, umuhanzi Ange Robert  yishize mu mwanya w’ umwana utagira kivurira.

Nubwo harimo inyurabwenge no kuzimiza, menshi mu magambo agize imirongo mikuru y’ iki gihangano cya Iraguha Ange-Robert agaragaza ubuzima bukomeye yaciyemo ubwo yaburaga umwe mu babyeyi be akiri muto bikamugora cyane mu buzima.

Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ” Iyo ubyirutse utabona ababyeyi bawe bigusaba kwimenya kuko nta muntu uba ukuyobora wabona bikagutera utekereza ko nta mwanya ufite kuri iyi Isi.”

Akomeza  avuga ko ibyo bituma abana benshi biheba bakabura urukundo ndetse bakanabura icyerekezo. Ibi biterwa akenshi n’uko batabaza bakabura ubagoboka bityo bigatuma ikibabayeho cyose kibibutsa ko bari bonyine.

Ati “ Usaba ubufasha, ntihagire ukumva. Utakaza icyizere, wumva ko kubaho kwawe byabaye nk’impanuka. Bituma wibaza niba ukwiriye gupfa.”

N’ubwo ubu buzima butoroshye, Ange Robert ahumuriza aba bana abashishikariza gukunda kuko biri mu maraso yabo nk’impano bahawe n’Imana.

Umuhanzi Ange Robert Iraguha ni umuhanzi umaze imyaka icumi aba mu Bufaransa. Yashinze umuryango witwa ‘Companioness Vulneris Association’(CVA) mu 2006.

Ni umuryango wita ku bana b’imfubyi batishoboye, ukabafasha mu bijyanye n’uburezi ukaba ufite icycaro mu Karere ka Gicumbi.

Uyu muhanzi yize amashuri yisumbuye mu Rwanda. Yaje  gukomereza amashuri ye mu  Kaminuza  ya Poitiers mu Bufaransa aho yahise ashinga Istinda rya muzika “ One Flag”.

Gaston Rwaka /Bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Martin 15/02/2019 11:52 pm at 11:52 pm

Ange Robert n’akomereze who kandi akangurire abandi bahanzi gutanga inyigisho zinyura abantu benshi

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!