bwiza.com
Ahabanza » Uvira: FARDC yasabye imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kuva ku butaka bwa Congo bigishoboka
Amakuru Politiki

Uvira: FARDC yasabye imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga kuva ku butaka bwa Congo bigishoboka

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikorera muri Kivu y’Amajyepfo kirahamagarira imitwe yose yitwaje ibirwanisho ihakorera kurambika intwaro hasi, naho iy’abanyamahanga nk’Abarundi n’Abanyarwanda yo isabwa kuva ku butaka bwa Congo bidatinze.

Umuyobozi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Gen de Brigade David Rugahi Sengabo mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko bateguye ibikenewe ngo bakire abarwanyi bazishyikiriza FARDC kandi ko ibyifuzo byabo bizahabwa agaciro.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama, Uwihaye ipeti rya General Mai-Mai Ebuela Mapigano, wahoze akorana na Yakutumba yatangarije mu misozi miremire ya Mikenge, muri Teritwari ya Mwenga ko we n’abarwanyi be 300 biteguye kwishyikiriza FARDC.

Indi mitwe itatu yitwaje intwaro y’Abanyekongo ikorera mu misozi iringaniye yo mu murenge wa Tanganyika, muri Teritwari ya Fizi, nayo yishyikirije Monusco ahitwa Lusenda .

Imitwe y’abanyamahanga ubu niyo igiye kwitabwaho

Biravugwa ko muri Teritwari ya Uvira ho usanga imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abanyagihugu yarifatanyije n’imitwe y’abanyamahanga nk’Abarundi n’Abanyarwanda. Gen David Rugahi akaba asaba iyi mitwe y’abanyamahanga ikorera muri iki gice kuva ku butaka bwa Congo idatinze, bitaba ibyo FARDC ikazakoresha ingufu mu kuyirukana.

Imitwe igizwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi nka Red Tabara, FNL na Forebu iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko ikorera mu misozi yo muri Uvira, ngo niyo igisirikare cya Congo gikangurira gushyira intwaro hasi abayigize bagataha iwabo.

Hakaba hashize iminsi itanu Gen David Rugahi, ari nawe komanda w’ibikorwa bya Sokola 2,  atangije ibikorwa bya gisirikare ku mitwe yose yitwaje ibirwanisho y’abanyagihugu n’abanyamahanga mu misozi miremire ya Uvira.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!