bwiza.com
Ahabanza » Uzwi nk’umuhanuzi yatangarije Perezida wa Ghana ko azapfa mu mezi atarenze atandatu
Amakuru Utuntu n'utundi

Uzwi nk’umuhanuzi yatangarije Perezida wa Ghana ko azapfa mu mezi atarenze atandatu

Kwabena Tawiah uzwi nk’umuhanuzi muri Ghana, akaba ari n’umuyobozi mukuru w’itorero “Church of Rabbi” yatangaje ko Perezida Nana Akufo-Addo ashobora kuzapfa mu gihe kitarenze amezi atandatu ari imbere.

Kwabena Tawiah yahishuye ko bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka NPP riri ku butegetsi ndetse n’ab’irya NDC batishimiye instinzi ye.

Inshuti za hafi z’uyu muhanuzi zitangaza ko abantu benshi bo muri NPP batishimiye intsinzi ya Nana, batanga urugero rwa John Evans Atta Mills wahoze ari Perezida w’iki gihugu wapfiriye i Accra mu buryo bw’amayobera. Bavuga ko Nana ashobora kuzapfa muri ubwo buryo.

Yagize ati «Nahaye impanuro Atta Mills iby’umugambi mubi wamutegurirwaga wo kumwica, yarabisuzuguye none reba ibyamubayeho, bafite umugambi wo gukoresha buriya buryo kugira ngo bice Nana Addo”.

Mu mwaka wa 2016, uyu muhanuzi yari yatangaje ko Nana azatsinda amatora y’umukuru w’igihugu biza kuba impamo, muri Mutarama 2017, aba Perezida w’iki gihugu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!