bwiza.com
Amakuru Politiki

Ambasaderi w’u Burundi aravuga ko EAC nidatumiza inama ku bibazo byabwo n’u Rwanda izagira ibibazo

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ngo ugomba gutumiza inama yo kugerageza gucyemura ibibazo by’imibanire mibi hagati y’u Burundi n’u Rwanda, naho ngo nibitagenda gutyo umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi by’ibinyamuryango uzahagarika imigambi y’ubukungu y’uyu muryango nk’uko Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya, Edouard Bizimana, yabitangarije ikinyamakuru Sputnik cyo muri iki gihugu.

Mu mpera z’umwaka ushize, Perezida Pierre Nkurunziza yasabye ubuyobozi bwa EAC gutumiza inama idasanzwe yo kwiga ku kibazo cy’ubwumvikane bucye hagati y’u Burundi n’u Rwanda bwatangiye guhera mu 2015. Iki cyifuzo ariko ntabwo kirahabwa agaciro kugeza ubu.

Ambasaderi Bizimana akaba yagize ati: “Iyi nama itabayeho, hatabayeho kuganira kuri ibi bibazo ku mugaragaro, ndatekereza ko EAC izagira ibibazo byo gukomeza kujya imbere.”

Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya avuga ko iyi nama ari ngombwa mu gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi. Yakomeje agira ati: “U Burundi n’u Rwanda ni ibihugu by’impanga, navuga abaturanyi basangiye byinshi mu bijyanye n’aho biherereye n’amateka. U Burundi n’u Rwanda byose byakolonijwe n’u Budage ndetse n’u Bubiligi. Dufite abaturage bamwe, twenda kuvuga ururimi rumwe kandi dusangiye imipaka turi no muri EAC. Kubw’ibyo tugomba kubana.”

Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya, Edouard Bizimana

Ambasaderi Bizimana yanakomoje ku kuba habura ubwisanzure bw’urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’u Rwanda n’u Burundi avuga ko nabyo bifite ingaruka ku isoko rusange rya Afurika rikomeje gutezwa imbere na Afurika Yunze Ubumwe.

Ibi rero Ambasaderi Bizimana akaba abivuga yirengagije ko igihugu cye ari cyo cyafashe iya mbere mu kubangamira uru rujya n’uruza nk’aho ku ikubitiro iki gihugu cyabanje guhagarika ingendo za Volcano mu Burundi ndetse kikanabuza abaturage bacyo bari basanzwe bafite isoko ry’imyaka mu Rwanda kuzana ibicuruzwa byabo mu gihugu none bakaba bataka kubura isoko ndetse hakaba hari n’igihe bigeze kuvuga ko imyaka yabo yangirikira mu isoko kubera kubura abaguzi.

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

nkotanyi 14/02/2019 2:01 pm at 2:01 pm

izo nama ujye kuzigira president wawe areke gukomeza gukorana na Rnc na fdrl wibuke ko gucana umubano namwe ntacyo bidutwaye nimwe mwafunze ibicuruzwa biva ni ibiza iwanyu kandi ntacyo byahinduye ku bukungu bwacu ariko mufite ikihe kibazo ko muhayira ibihugu kutwunga kandi mwishoboye bite?!! twe turategereje tu murekure izo nterahamwe zidutere maze murebe icyo bita umuriro??! H.E PK ahora abivuga ari abaduteye ari n’igihugu baturutsemo bazicuza.

Subiza
MGH 14/02/2019 8:19 pm at 8:19 pm

utazi akamaro kumuturanyi mbabarira nkwite injiji kuko wahomvomve ntagihamya cyibyo wavuze pe!!! Inkotanyi nyakuri izi intambara icyaricyo

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com