bwiza.com
Ahabanza » Kamonyi: Abangavu barasabwa kujya batangira amakuru ku gihe y’ababahohoteye
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Kamonyi: Abangavu barasabwa kujya batangira amakuru ku gihe y’ababahohoteye

Mu bukangurambaga  bwo  kurwanya  ihohoterwa  rishingiye ku  gitsina rikorerwa  Abagore  n’abana  mu karere  ka  Kamonyi,  abana  b’abangavu  basabwe  kujya  batangira  amakuru  ku gihe  y’ababahohoteye  kuko  hari  abaterwa  inda  bagahishira  bityo  bikabagiraho  ingaruka zituma  n’iri  hohoterwa  ridacika

Mugabekazi  Teta Georgette  umwe  mu  bana  batewe  inda afite imyaka  cumi  n’irindwi  avuga  ko  nubwo uwayimuteye  bakivugana  atigeze  atekereza  uko  yajya kumurega  nubwo  yahuye  n’ihohoterwa  rikabije  mu  muryango  we  ubwo  yamaraga  guterwa  inda

Agira ati “Turavugana  kuri  telefone  akambwira ko  umwana  we  amukunda  kandi  amwemera  gusa  ariko  ntabwo  aramwandikisha  ubu umwana agize  umwaka  n’igice , niba afite undi  mugore simbizi  kuko  ambwira ko aba i Rwamagana”.

Umuyobozi  w’akarere  ka  Kamonyi,  Kayitesi  Alice  avuga  ko  ubu  muri  aka karere  abantu  40 ari  bo  bamaze  guhamwa n’ibyaha  byo gusambanya abana  , gusa  ariko  avuga ko  hari  abana bagihishira ababasambanije  ubu  bukangurambaga  ngo bugamije  kubatinyura  bakagaragaza  ababahoteye  nabo  bakaba bakurikiranwa  ndetse  bakabihanirwa.

Agira ati “Dufite icyizere  ko  ubu  bukangurambaga  turimo hari icyo  buzatugezaho  abana bakaganirizwa  bakamenya uburengenzira  bwabo  n’ubw’abana  babyaye  hari  uwo  ubaza  akakubwira  ko uwamuteye inda atamuzi  ariko si  byo  birashoboka  ko babahishira  kubera ubwoba  ariko iyo atagaragaje ise  bituma tumugumana  nk’umwana  udafite umubyeyi  kandi  amufite>

Ingabire  Eugene ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri Oxfam  avuga  ko abantu  bitiranya  ko ihohoterwa  ryazamutse  ariko  ngo  siko biri  kuko ahubwo abantu  batangiye  gutinyuka  bagaragaza  ihohoterwa  bakorerwa  bikamenyekana bigatuma  imibare izamuka.

Agira ati “Abantu  bose  bakwiye kumenya  ko  ihohoterwa  ari  icyaha  bakarirwanya rikanacika burundu  usanga  mu  muryango  hakiri ikibazo  cy’ubukene  aho usanga abana bashukishwa  utuntu  dutandukanye  kuko ababyeyi  baba badafite ubushobozi  bwo  kubibaha niyo  mpamvu  tubafasha  gusubira mu ishuri  kugira ngo abone ubushobozi  hamwe  yaguye mbere  bamushuka  ntazongere kuhagwa  azabe afite uburyo  bwo kwibonera ibyo ashaka byose>

Nk’uko  bigaragazwa  n’imibare  ya  RIB mu  ntara  y’Amajyepfo  ibyaha by’ihohoterwa  byakiriwe  ni 1903 naho  mu  Gihugu  hose  ni 6094 mu myaka  ibiri  ishize  ibi  byaha  byiganjemo  ibyo  gusambanya  abana ,gukuramo  inda ,…..

Mu  karere  ka  Kamonyi  abana  mu  mezi  atandatu ashize habonetse   abana 32  basambanijjwe  naho “è  ni abahozwa  ku  nkeke  nùabo  bashakanye  muri  rusange  muri  aka  karere  abana  basambanijwe bari  munsi  y’imyaka  18 ni 337 .

Umwe mu bakobwa batewe inda avuga ko atigeze atekereza kurega uwayimuteye kuko amuhamagara akamubwira ko akunda umwana we nubwo ntacyo yari yamufasha kuva yavuka

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!