bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Abana 6 bavukana bapfiriye rimwe nyuma yo kugwirwa n’inzu

Abana batandatu bo mu muryango umwe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, itariki 13 Gashyantare bapfiriye rimwe bazize inkuta n’igisenge by’inzu byabagwiriye ahitwa Kananga, muri Kasai yo Hagati, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Se w’abana yakomeretse bikabije ajyanwa kwa muganga, naho nyina utari uhari abasha kurokoka iyi mpanuka.

Inkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko ibi byabereye mu gace ka Kamulumba, ko muri quartier ya Tshinsambi ya Komini Kananga. Urukuta rw’inzu ngo rukaba rwagwishijwe n’imvura. Abatangabuhamya bavuga ko abana batandatu bo mu muryango umwe na se bari bari mu nzu ubwo imvura yari irimo iragwa, amazi yayo akaba ari yo yasenye inzu bivugwa ko yari yubatse ku butaka bworoshye.

Igisenge cy’inzu ndetse n’inkuta byagwiriye abari bari mu nzu bose usibye umugore utari uri mu rugo icyo gihe. Abana bose b’uyu muryango; abahungu babiri n’abakobwa bane bakaba bahise bahasiga ubuzima.

Burugumesitiri wa Kananga, Ntumba Buabua, wageze ahabereye iyi mpanuka, yategetse ko bakura imirambo aho bayijyana kuri komine, aho yakomeje avuga ko ubuyobozi bwishingira ibijyanye no kubashyingura byose.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko muri iyi minsi Kanga yibasiwe n’imvura ikabije ikomeje kwangiza ibintu idasize n’ubuzima bw’abantu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!