bwiza.com
Amakuru Politiki

Batandatu mu nyeshyamba za FDLR bishyize mu maboko ya FARDC

Sosiyeti Sivile mu gace ka Buzi, itangaza ko inyeshyamba esheshatu za FDLR zishyikirije ingabo za Leta muri Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa sosiyeti Sivile, James Musanganya yatangaje ku wa 10 Gashyantare, ko inyeshyamba enye za FDLR zishyize mu maboko y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) i Numbi, ku bwe avuga ko zari ziturutse i Mweso, muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Akomeza avuga ko izi nyeshyamba zari hagati y’imyaka 16 na 17. Zishyikiriza FARDC zifite imbunda ebyiri, ngo zihita zijyanwa i Bukavu.

Ikinyamakuru Mediacongo, gitangaza ko ku wa 13 Gashyantare 2019, izindi nyeshyamba ebyiri zishyikirije ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare DDRRR.

Abo ngo ni “Nyabyenda Théoneste w’imyaka 29 y’amavuko wari mu mutwe wiswe Tigo, uyobowe na Liyetona PGD wa CNRD, yari afite imbunda ya AK47, sharijeri ebyiri z’amasasu ndetse n’andi masasu ku ruhande.Undi ni Mbarushimana w’imyaka 25 y’amavuko”.

Ubuyobozi bwa Sosiyeti sivile bwafashije kugeza izi nyeshyamba ku buyobozi, butangaza ko izi nyeshyamba zafashe icyemezo cyo gushyira intwaro hasi nyuma yo kubona zinaniwe gukomezanya n’abandi no kutabona amaherezo y’ubuzima zarimo.

Izi nyeshyamba ngo zije ziyongera ku zindi ebyiri zishyikirije FARDC ku wa 4 Gashyantare 2019, muri teritwari ya Nyabibwe, muri gurupoma ya Mbinga.

Izi nyeshyamba zatangazaga ko zaturutse i Rutare, zerekeza i Chinono ndetse no muri pariki ya Kahuzi-Biega.

Bitangazwa ko inyeshyamba za FDLR zirimo kuva mu gace ka Kichanga muri Kivu y’Amajyaruguru zerekeza muri Pariki ya Kahuzi Biega, zigizwe n’abantu ibihumbi bitandatu barimo abarwanyi 1000 abandi bakaba ari ababakomokaho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!