bwiza.com
Ubuzima

Kwipimisha SIDA ku bushake ntibiritabirwa ku gipimo gikwiye

Mu muhango wo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka w’agakingirizo, abafashe ijambo bagaragaje ko hari benshi batariyumvisha ko kwipimisha Sida ari ingenzi ku buzima bwabo, bityo bagakangurirwa kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze n’uko babyitwaramo baramutse basanze baranduye.

 

Ibikorwa byo kuzirikna ku bubi bwa Sida no gukangurira abaturage kuyirinda byabereye mu murenge wa Ngoma, AKarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Ni igikorwa cyatewe inkunga kandi cyari gikurikwe na AHF (Aids Healthcare Foundation), ariko cyashobotse ku bufatanye n’Akarere ka Huye na Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo RBC.

I Huye, Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w’Agakingirizo wahurijwe hamwe n’uwo kurwanya Sida, kugira ngo hatangwe ubutumwa buhamye.

Igikorwa muri rusange cyatangijwe n’umutambagiro mu Mujyi wa Huye, warimo abanyeshyri, abikorera, abatwara ibinyabiziga binyuranye, n’abandi bo mu ngeri nyinshi.

 

 

 

Mu ijambo rye , Meya Sebutege Ange uyobora Akarere ka Huye yashimye iyi gahund ayegera abaturage ngo ibafashwe kwita ku magara yabo.

 

Mu ijambo rye ryaranzwe n’imibare  myinshi (Statistics), Dr Brenda Assiimwe Gatera Umuyobozi wa AHF, yavuze ko uyu muryango ukorera mu bihugu 41 ukita ku bantu barenga miliyoni babana n’ubwandu bwa Sida. Naho mu Rwanda bakaba bakorera mu mavuriro 30 bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima.

Dr Breanda Assiimwe yavuze ko mu Rwanda bigisha abaturage kuri Sida, bagakangurira kwipimisha abatazi uko bahagaze, bagakwirakwiza kandi udukingirizo nk’imwe mu nzira yo gukumira ubwandu.

 

Umuyobozi wa AHF yavuze ko hakiri umubare munini w’abashobora kuba barwaye arko bataripimishije ngo babimenye, abashishikariza kwipimisha ngo bamenye uko ahagaze. Yibukije ko 92.3 % ari bo bafata imiti igabanya ubukana, bityo ikabarinda kuzahazwa n’ibyuririzi.

 

Uyu munsi wiwzihijw ekandi n’abahanzi n’ikinamico byafashaga abana n’abakuze gusobanukirw ainsangayamatsiko yagnirwagahao. Hatanzwe kandi udukingiririzo 44.600

  

Williams

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!