bwiza.com
Ahabanza » Ruhango: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura nyinshi yatwaye ubutaka bwabo n’imyaka
Amakuru Ubukungu

Ruhango: Abaturage bahangayikishijwe n’imvura nyinshi yatwaye ubutaka bwabo n’imyaka

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri aka gace ikabatwarira ubutaka n’imyaka itandukanye  bari barahinze, ubu bakaba bagiye kwicwa n’inzara kuko nta kintu baramuyemo.

Elisabeth  Nyirabakwiye utuye  mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Gitinda, mu Murenge wa  Kinihira  avuga ko biteguye kuzicwa n’inzara kuko ibyo bahinze byose byagiye n’ubutaka budasigaye.

Agira ati “ Twari dufite  imigende y’imyumbati ,ibijumba ,amateke , amasaka , twari dufitemo imyaka tuzasarura kuva muri uku kwa kabiri kugeza mu kwa karindwi, byose byaragiye  hasigara rya taka ryo hasi ry’ibumba”.

Uyu mubyeyi kandi akomeza avuga ko intandaro yo kugenda kw’imyaka yabo ari amazi yaturukaga mu tugezi turi mu mihaga yagiye akwirakwira mu mulima maze  bigahura n’umugezi  wa Gasayo .

Karoretwa  Uzziel na we utuye muri aka gace avuga ko ibi biza  bibasize iheruheru bakaba basaba ubuyobozi  bw’akarere kubatunganyiriza iki gishanga cya Cyunyu kuko ari abatuye mu Kabagari na Kinihira bose ibintu byabashizeho dore ko kiramutse gikozwe byajya bituma amazi abona inzira anyuramo ntace mu milima hagati yabo.

Agira ati “Ubundi iki kibaya  cyacu twari tutarumvikana n’ubuyobozi icyo tuzahahinga kuko kidatunganije, ibigori badusabaga guhingamo imvura yaragwaga bigapfa, cyashobokanaga n’amasaka ,ibijumba n’amateke byose byaragiye cyeretse Leta nitugoboka ikaduha ibyo kurya”.

Umuyobozi  w’akarere  ka Ruhango, Habarurema  Valens,  mu kiganiro  yagiranye  na Radio  Rwanda avuga ko  ku matariki ya 16 na 17 mu murenge wa  Kinihira na Kabagari  haguye imvura nyinshi amazu arasenyuka, imihanda irangirika ndetse n’imilima y’abaturage irahangirika ariko ngo bafite  hari n’izindi ngamba bafitiye abahatuye.

Agira ati “ Ibyo turimo ubu ni  ukubarura neza  ibyangiritse  tukabimenya   ubundi tugashaka uko imihanda yakongera kuba nyabagendwa ibigendanye n’imilima turimo gufatanya n’abaturage ubu imiganda yaratangiye ariko ibyo tuzabona batakwishoborera twareba ko hajyamo imbaraga z’akarere”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko  bafite gahunda yo gukora amaterasi  y’indinganire  ku misozi kugira ngo amazi ntazongere kujya ava ku misozi amanukira mu milima y’abaturage.

Iki gishanga cya Cyunyu cyuzuye bigatuma imyaka y’abaturage itwarwa, gihingwamo n’abaturage bo mu murenge wa Kinihira ndetse n’abo mu mureneg wa Kabagari bacyegereye ,abahahinga bavuga ko kuzura kwacyo kwatewe no kuba nta nzira z’amazi  zihari kuko kidatunganije ari nayo mpamvu abaturage bahingagamo ibyo bishakiye. Ariko ngo kiramutse gikozwe neza  byatuma amazi atazajya yuzura ngo akwire mu milima yabo.

Imyaka yari ihinze muri iki gishanya yatwawe n’amazi

Izindi wakunda

Bwiza.com