bwiza.com
Amakuru Politiki

Umubiligi wari umuyobozi (CEO) wa MTN-Uganda nawe yirukanwe mu gihugu

Uwari Umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Gashyantare yatawe muri yombi afungirwa ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe mu gihe yari ategereje gusubizwa iwabo mu Bubiligi.

Umuvugizi w’igipolisi, Fred Enanga mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane akaba ari bwo yatangaje ko yirukanwe muri Uganda ku birego bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Enanga nta bisobanuro byinshi yatanze, gusa ibi bije bikurikira iyirukanwa ry’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa, Olivier Prentout, n’Umutaliyanikazi, Elza Muzzolini; abanyamahanga bose bakoreraga MTN-Uganda, nabo birukanwe bashinjwa ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuvugizi wungirije w’igipolisi, Polly Namaye, mu kwezi gushize nibwo yavuze ko Prentout na Tabula birukanwe bazira kwivanga mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Uganda.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko uyu wari umuyobozi mukuru wa MTN, Wim Wim Vanhelleputte, yuriye indege imwerekeza mu Bubiligi ahagana saa sita z’ijoro.

Iyirukanwa rya Wim ryashyizweho umukono na minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odong, rivuga ko uyu mugabo yasubijwe iwabo kandi atemerewe kongera gukandagira muri Uganda bidasubirwaho.

Kuri uyu wa Kane kandi nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko uyu muyobozi wa MTN-Uganda wirukanwe, Wim Vanhelleputte, kuwa Kabiri ushize yatumijweho n’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), agahatwa ibibazo ku kuntu yaba yaremereye abakozi yayoboraga birukanwe mbere ye muri Uganda gukomeza gukorera MTN nubwo batari bari mu gihugu.

Uganda: Anthony Katamba uvugwaho uruhare mu iyirukanwa rya Tabura na bagenzi be yirukanwe muri MTN

Nyuma yo kwitaba akaba yarahise yirukana uwitwa Anthony Katamba, wari ushinzwe ibijyanye n’amategeko muri iki kigo cy’itumanaho, amuziza ko yaba yaramuciye inyuma ndetse uyu akaba yaranashinjwaga kuba ari we watanze amakuru yatumye bagenzi be batatu b’Abanyamahanga barimo Umunyarwandakazi birukanwa.

Hagati aho, MTN-Uganda yahise ihabwa undi muyobozi mushya w’umunyagihugu witwa Gordian Kyomukama.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!