bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Umunyarwandakazi Fille yihimuye k’uwo bahoze bakundana 
Imyidagaduro

Uganda: Umunyarwandakazi Fille yihimuye k’uwo bahoze bakundana 

Umunyarwandakazi Fille Mutoni ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda yakoze igikorwa cyafatwa nko kwihimura k’uwo bahoze bakundana, Edward Katamba uzwi nka Mc Kats ku rubyiniro.

Fille na MC Kats batandukanye ku mugaragaro mu ntangiro z’umwaka wa 2019 ahinini bitewe no gushinjanya gucana inyuma.

Uyu muhanzikazi ubwo yari ku rubyiniro hitwa Kololo, yatunguwe na Katamba wavuye mu kivunge akaza akamwambura indangururamajwi.

Kats yashatse gusa n’uwifatanya na Fille mu ndirimbo ye ikunzwe na benshi ‘ Fall In Love Again’ ariko undi aramutsembera ndetse amusiga ku rubyiniro arigendera nk’uko Ghafla dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Iki kinyamakuru kivuga ko isinzi ry’abantu bari aho bibajije niba Katamba yaba atari yahaze agatama bitewe n’ibyo yakoze. Ntibiyumvisha uko yajya kwifatanya ku rubyiniro n’uwo bahoze bakundana kandi ari we wafaashe iya mbere yo kumwanga.

Aba bombi bakunze kuvugwaho gutandukana gusa nyuma bakiyunga ariko kuri iyi nshuro nta cyizere gihari.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!