bwiza.com
Amakuru mashya Featured

Umunyarwandakazi Tabura na bagenzi be birukanwe ku butaka bwa Uganda baracyakora akazi muri MTN

Byamaze kwemezwa ko Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge, Umufaransa,Olivier Prentout n’Umutaliyanikazi, Elsa Mussolini bagikora imiririmo bari bashinzwe muri MTN Uganda kandi barirukanwe ku butaka bw’iki gihugu bashinjwa kubangamira umutekano wacyo.

Kuwa Kane w’iki cyumweru  nibwo Bwiza.com yabagejejeho inkuru yavugaga ko Umuyobozi wa MTN-Uganda, Wim Vanhelleputte yirukanwe.Ni nyuma y’amakuru ikinyamakuru Chimperports kitemezaga neza ariko kikavuga ko uyu mugabo yatumijwe n’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), agahatwa ibibazo ku kuntu yaba yaremereye abakozi yayoboraga birukanwe muri gukomeza gukorera MTN kandi batari bari mu gihugu.

Aya makuru yamaze kwemeza ko ari impamo ko aba bakozi batatu bakomeje imirimo yabo nk’uko bisanzwe bifashishije murandasi.

Ibi byemezwa n’umwe mu bantu ba hafi mu nzego z’umutekano za Uganda watangarije The Dailymonitor ko Wim Vanhelleputte yirukanwe bitewe n’uko yihanganiwe cyane bishoboka n’inzego z’umutekano ariko kureka abantu birukanwe mu gihugu bagakomeza gukorera MTN Uganda nk’uko bisanzwe bitari gushoboka.

Yagize ati “ Barabaretse[ abo muri MTN] bakomeza gukora akazi, binyuranyije n’ibyo twari twakoze. Si ubwa mbere babikoze, twabasabye ko bareka gukorana na bariya bantu[ abirukanwe], barabyanga ahubwo bakomeza gukora akazi kabo bifashishije ikirere.”

Uyu yongeraho ko “  Bari bazi ko iki kibazo kiri gukorwaho iperereza ariko bakomeza gukorana n’aba bantu twirukanye ku butaka bwacu kubera ko hari ikirere kandi bikaba bishoboka gukorera ahabonetse hose.”

Iki kinyamakuru kivuga ko uwagihaye amakuru atabashije kumenya uburyo aba bakozi ba MTN bari imbogamizi ku mutekano wa Uganda.

Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri MTN Uganda, Valery Okecho atangaza ko kugeza ubu inzego z’umutekano zitarabatangariza uburyo aba bakozi bijanditse mu bikorwa bibangamira umutekano wa Uganda.

Ati “ Ibi ni ubwa mbere byumvise. Sinabyemeza cyangwa ngo ngire i icyo mbivugaho kuko kugeza ubu polisi ntacyo iradutangariza ku cyatumye yirukana CEO [Umuyobozi Mukuru].”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/02/15/umubiligi-wari-umuyobozi-ceo-wa-mtn-uganda-nawe-yirukanwe-mu-gihugu/

Uyu yemeza ko bari gukora ibishoboka byose ngo bavugane n’inzego z’umutekano kuri iyi ngingo.

Mu minsi mike ishize nibwo inzego z’umutekano za Uganda zirukanye ku butaka bw’iki gihugu, Umunyarwanda Annie Tabura Bilenge wari Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizwa rya Serivisi muri MTN Uganda, Olivier Prentout wari Uhagarariye Imeneyekanishabikorwa na mugenzi wabo, Elsa Mussolini wari Ushinzwe  Serivisi za Mobile Money muri MTN Uganda.

Musolini nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje, ashinjwa gushyigikira akaduruvayo mu gihugu. Ashinjwa gutera inkunga Bobi Wine. Bagenzi be Tabura na Prentout bashinjwa gukoresha imyanya bafite mu kugambirira ikibi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com