bwiza.com
Ahabanza » RDC: Umugabo yakase imitwe umugore n’umuhungu be abitegetswe n’umupfumu
Amakuru Utuntu n'utundi

RDC: Umugabo yakase imitwe umugore n’umuhungu be abitegetswe n’umupfumu

Ku wa Gatanu ushize, itariki 15 Gashyantare mu giturage cya Patole , cyo muri Teritwari ya Mahangi muri Ituri ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umugabo yaciye umugore we n’umuhungu we w’imyaka 18, aho amakuru aturuka aha avuga ko uyu yaba yarabikoreshejwe n’umupfumu wamubwiye ko agomba kwica umuryango kugirango abone ubukire.

Nk’uko byatangajwe na David Mokili Mungunuti wo mu muryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu wemeza ko umugore w’uyu mugabo afatanyije n’umuhungu we bamushinjaga kubana n’ubwandu bwa sida.

Mu kwihimura ku gikorwa cy’uyu mugabo, abo mu muryango w’umugore baturutse mu kindi giturage kuwa Gatanu ushize bagera ahabereye ubwicanyi nabo batwika inzu zigera kuri 40 barangije batwara imirambo y’umugore n’umuhungu we nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Umwe mu bakozi ba sosiyete sivile avuga ko uyu mugabo wari uzwi neza mu giturage, ngo yaciye imitwe umugore we n’umuhungu we basinziriye.Komanda wa polisi muri teritwari ya Mahagi aremeza ko bataye muri yombi uwo mugabo wishe umuryango we.

Col Crispin yatangaje ko uyu yiyemerera icyaha yakoze imbere ya pariki nyuma yo koherezwa kuri Pariki ya Mahagi nk’uko yakomeje avuga.

Umuyobozi wa Teritwari ya Mahagi, Alingi Mukuba, yemeje aya makuru, avuga ko komite ya teritwari yohereje itsinda rigomba gukora iperereza ahabereye icyaha.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe