bwiza.com
Ahabanza » Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite?- Perezida Kagame
Amakuru mashya Featured Politiki

Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite?- Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko ibibazo u Burundi bufite byigaragaza n’ubwo bwose Leta ibuyoboye ivuga ko bubiterwa n’u Rwanda.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, Perezida Kagame w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), avuga ko imwe mu mishinga yawo igenda biguruntege bitewe no kutumvikana kwa bimwe mu bihugu biwugize.

Agendeye ku mubano w’ibyo bihugu bya EAC, Perezida Kagame yavuze no ku mubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka igera kuri ine urimo agatotsi, aho u Burundi buvuga ko ibibazo bufite bubiterwa n’u Rwanda, mu gihe rwo rubihakana.

Yagize ati “Ibintu biroroshye kandi birigaragaraza. Urugero, u Burundi bwavuze ku mugaragaro ko u Rwanda ari cyo kibazo bufite. Abantu bafata ibintu uko bashaka. Reka tuvuge ko u Rwanda nta rubaho, ese bivuze ko nta bibazo u Burundi bwaba bufite?

Yakomeje avuga ko abahawe inshingano ku Burundi, umuhuza Perezida Mkapa, na Perezida Museveni n’ibindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, batabashije kubona umuti w’ibibazo bufite, by’umwihariko ngo ntibigeze banagaragaza ko ibyo bibazo bifite inkomoko hanze yabwo.

Yagize ati “Abo bose bari kuba baravuze ko nta bibazo u Burundi bufite ahubwo bituruka hanze”.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Perezida Nkurunziza w’u Burundi yandikiye mugenzi we Museveni wa Uganda, wari Umuyobozi Mukuru wa EAC, amusaba ko ibibazo u Rwanda n’u Burundi bifitanye byazaganirwaho by’umwihariko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame asabwe kugira icyo avuga kuri ibyo bibaza mugenzi we yagaragaje muri iyo baruwa, yasubije agira ati “…Ntabwo ndaza kuvuga ku byo Nkurunziza yavuze ariko abashinzwe gukemura ibibazo by’u Burundi ntibigeze bavuga ko bituruka mu Rwanda. Niba hari n’ibibazo biva mu Rwanda ubwo si byo nyirabayazana, byakemurwa ukwabyo”.

Kuva mu mwaka wa 2015, Leta y’u Burundi yakunze kugaragaza ko imvururu zawuvutsemo ubwo Nkurunziza yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’Igihugu kuri Manda ya gatatu, n’ibindi bibazo by’umutekano muke byazikurikiye, bubiterwa n’u Rwanda. Leta igashimangira ko ababuhungabanyiriza umutekano ariho bava.

Leta y’u Burundi kandi yakunze kugaragaza ko u Rwanda arirwo rucumbikiye abagerageje gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza ku wa 13 Gicurasi 2015, bakaneshwa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi batandukanye barimo na Perezida bagiye bahakana ibi u Burundi burushinja, by’umwihariko ko nta nyungu n’imwe u Rwanda rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com