bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda ntirwigeze rukumira ibicuruzwa biva muri Uganda – Anne Katusiime
Amakuru Politiki

U Rwanda ntirwigeze rukumira ibicuruzwa biva muri Uganda – Anne Katusiime

Ambasaderi wungirije wa Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, kuri iki Cyumweru, itariki 17 Gashyantare yanyomoje impuha zavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yakumiriye ibicuruzwa bikorerwa muri Uganda.

Ibi yabihakanye nyuma y’inkuru zavuze ko u Rwanda rwakumiriye isima n’ibindi bicuruzwa biva muri Uganda rukabuza ko byinjira mu gihugu.

Katusiime yavuze ko muri ambasade nta cyemezo cy’uko u Rwanda rwakumiriye ibicuruzwa biva muri Uganda bikabuzwa kwinjira mu Rwanda. Ati: “Ibivugwa n’itangazamakuru ni ibihuha gusa bidafite ishingiro,”

Usibye Katusiime, ukuriye ibijyanye no kugenzura ibinyura ku mupaka wa Katuna uhana imbibe n’u Rwanda, Sam Sserwanga, yavuze ko imirimo irimo gukorwa nk’uko byari bisanzwe usibye impuha.

Yagize ati:“Mu ijoro ryo kuwa Gatanu, numvise ko toni zigera muri 32 za Tororo Cements zambukaga ziva muri Uganda zijya mu Rwanda zasubijwe inyuma n’abayobozi b’u Rwanda.” Yongeyeho ko ibi bitabujije ibindi bicuruzwa kwinjira mu Rwanda bivuye muri Uganda.

Yongeyeho ko afite n’amakuru ko ikibazo cyari cyavutse cyaganiriweho n’abari batumije iyo sima n’abayobozi b’u Rwanda ikibazo kigakemuka ku buryo kuwa Gatandatu amakamyo yose yari atwaye sima yagenzuwe akinjira mu Rwanda kuri ubu imirimo ikaba ikomeje bisanzwe ku mupaka.

Abajijwe impamvu ku mupaka hari hari amakamyo menshi yari aparitse ku ruhande rwa Uganda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko abashoferi bahitamo guparika ku ruhande rwo muri Uganda mu gihe bacyuzuza impapuro zibemerera kwinjira kuko ngo mu Rwanda batabona aho baparika kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho ikomeje.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba isoza ivuga ko umukozi wa Uganda Revenue ushinzwe umupaka wa Katuna, Emmanuel Bamanya, nawe yemeza ko imirimo irimo gukorwa nk’uko bisanzwe.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe