bwiza.com
Ahabanza » Venezuela : Perezida Nicolas Maduro yasubijeyo indege ya USA yari izanye imfashanyo
Amakuru Politiki

Venezuela : Perezida Nicolas Maduro yasubijeyo indege ya USA yari izanye imfashanyo

Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2019, USA yohereje indege ya gisirikare yayo yuzuye amasabune, imiti isukura amenyo ndetse n’ibiribwa; byose bigenewe abaturage ba Venezuela ariko iyi ndege ntiyarenze ku rubibi rwa Colombia n’iki gihugu kubera ko Perezida Nicolas Maduro yabyanze.

Amakuru dukesha ikinyamakuru, The Journal aravuga impamvu Maduro atakwemera ko izi ntwaro zinjira mu gihugu cye.

“Kwemera imfashanyo za USA byatuma batwinjirira mu makuru y’igisikare cyacu ndetse bakajora uburyo dukoresha ubukungu bw’igihugu.” Maduro.

Maduro yakomoje ku bukungu bw’iki gihugu bwahungabanye; aho abaturage basaga miliyoni eshatu bimutse berekeza mu mahanga. Ubu ngubu nta mfashanyo z’amahanga ajya yemera ko zinjira.

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Maduro, Juan Guaido, akaba anashyigikiwe n’ibihugu nka USA ndestse n’ibya Amerika y’Abalatini, yatangaje ko izi mfashanyo zizatwarwa n’abaturage babishaka, zinjire muri Venezuela. Ubundi ibi bihugu byemera uyu mugabo nk’aho ari we mukuru w’igihugu kuko ari zo mpande zishobora kumvikana.

Venezuela yigeze kuba kimwe mu bihugu byari bifite ubukungu butajegajega bwari bushingiye ku mavuta nka za ‘Petrol” na “ essence”, ariko kugabanya ibiciro byayo, ruswa no kuzamura agaciro k’ifaranga ku buryo bukabije bituma igihugu kigenda gisubira inyuma, ubu bikaba bigeze aho gihora gikeneye imfashanyo ziturutse hanzE

Ni izihe mpamvu zituma Perezida wa Venezuela atemera imfashanyo ziturutse muri Amerika?

Ubusanzwe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zigaragara cyane zitanga imfashanyo ku bihugu byahuye n’ibibazo by’amapfa, inzara ndetse n’umutekano muke; nk’ibyugarijwe n’imitwe y’iterabwoba. Ibi ni byo biba muri Libya,Syria, Sudani y’Epfo,Somalia n’ahandi.

Aha ngaha USA itanga ibiribwa, ibikoresho byo mu rugo nka ‘Matelas’, amasabune, ibiribwa ndetse n’intwaro ku bihugu byugarijwe n’umutekano muke.

Nta washidikanya ko ibyemezo byinshi umuryango w’abibumbye ufata, iki gihugu kibigiramo n’uruhare. Hari n’abavuga ko Amerika yigize “Umupolisi w’isi (Global Policeman)” harimo na Perezida Vladimir Putin uyoboye Uburusiya. Ni kenshi iki gihugu cyumvikana giha gasopo abayobozi banze kwegura mu gihe abaturage batakibashaka. Urugero ni Libya igihe yayoborwaga na Muammar Gaddafi kugeza mu 2011.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!