bwiza.com
Amakuru Imyidagaduro

Davido yavuze ko azatera inkunga Bobi Wine ubwo azaba yiyamamariza kuba Perezida wa Uganda

Icyamamare muri muzika, David Adedeji Adeleke wo muri Nigeria, uzwi ku izina rya Davido, yatangaje ko azashyigikira umuhanzi akaba n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi ku izina rya Bobi Wine, ubwo azaba yiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda azaba mu 2021, Davido akavuga ko yiteguye kuzatera inkunga Wine, mu gihe avuga ko yakunze ibikorwa akora muri Uganda bigamije kuzana impinduka.

Ibi Davido yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, ku wa 16 Gashyantare, agira ati “Nkunda ibyo Bobi Wine akora, afite inkunga yanjye ishoboka yose mu 2021”.

Yatangaje ibi nyuma y’icyumweru kimwe avuze ko mu gihe kiri imbere azinjira muri politiki mu gihugu cye cy’amavuko cya Nigeria.

Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) yamenyekanye cyane muri muzika ya Uganda, ubu akaba ari umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’iki gihugu aho ahagarariye agace ka Kyaddondo y’Iburasirazuba, by’umwihariko akabarizwa mu ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta.

Davido abaye uwa kabiri mu byamamare muri muzika ku Isi, ugaragaje ko ari inyuma Wine mu matora ya Perezida azaba mu 2021. Mu mpera z’ukwezi gushize, icyamamare Mr. Vegas ukomoka muri Jamaica,  yatangaje ko yiyemeje kuzashyigikira Depite Robert Kyagulanyi nazaba yiyemeje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Umuhanzi wo muri Jamaica yiyemeje kuzatera inkunga Bobi Wine 

Robert Kyagulanyi Ssentamu yamenyekanye ku ndirimbo nka Kiwani, Kikomando, Freedom,… Ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko, mu 2011 yashakanye na Barbara Itungo bakaba bafitanye abana bane.

Izindi wakunda

Bwiza.com