bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke/Shangi: Abana bicaraga ari Batandatu ku ntebe imwe mu ishuri basubijwe
Amakuru Mu mashuli

Nyamasheke/Shangi: Abana bicaraga ari Batandatu ku ntebe imwe mu ishuri basubijwe

Abaturage bo mu Murenge wa Shangi,  mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma yo kubona ko abana babo  bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Shangi mu mashuri abanza, bari bamaze kurenga kure abagenewe  icyumba cy’ishuri, bahisemo kwishakamo ibisubizo biyubakira ishuri ryuzuye ritwaye arenga Miliyoni 12 z’amanyarwanda.

Ibi nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo babigezeho nyuma yo guhora bakagurirwa umuco wo kwigira no kwihesha agaciro aho guhora bategereje ibizava ahandi kandi abo babyara bagomba kwiga bakagira ubumenyi buzabashoboza kwigirira akamaro bakakagirira n’igihugu  muri rusange.

Umwe muri aba babyeyi, Segatare Pascal,yagize ati “Natwe ababyeyi twababazwaga cyane no kubona abana  bacu bicara ari Batandatu ku ntebe imwe, mu cyumba gito cy’ishuri harimo abana bagera kuri 95 batabasha kwicara neza, batandika neza, bashyuhirana ntibahumeke neza, n’abarimu babo batabasha kubanyuramo bose, tumaze kubona ko ari ikibazo duhitamo kugikemura twiyubakira ibyumba bibiri by’amashuri”.

Bavuga kandi ko uretse n’ubucucike,ngo ibi byumba  binakemuye ikibazo cy’abana bajyaga baturuka kure cyane baza aho bigiraga mbere, aho hari n’abaturukaga mu murenge wa Nyabitekeri uhana imbibe n’uyu,bakaba bagiye kwigira hafi n’imihangayiko ababyeyi babo bagiraga nk’igihe imvura yaguye ari nyinshi ikagabanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nabagize Justine ashima  ubwitange, imbaraga n’umurava abaturage be bakoranye kugira ngo bagere kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa, akabasaba kubikoresha bakora n’ibindi bibavana mu bukene kuko bafite abaturage benshi bakiri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ati “Ibi byumba byuzuye bitwaye 12.038.000 bishatsemo ubwabo, ni ikimenyetso gikomeye  cy’uko  iyo imbaraga zishyizwe hamwe cyane cyane mu bikorwa nk’ibi by’umuganda nta kitagerwaho. Turifuza ko bazikoresha bakora n’ibindi bibateza imbere, bagashyigikirana udashobora kubona ubwisungane mu kwivuza bakamufasha kububona, ufite ikindi kibazo abandi bakamugoboka ku buryo twese tuzamurana kandi birashoboka”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuzuza ibi byumba no kubishyiramo abanyeshuri,batagiye kwicara ahubwo bagiye gukorera hamwe n’ibindi bibateza imbere birimo imihanda ihuza utugari, Poste de santé n’ibindi bikenewe  cyane bazajya bumvikanaho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien,ubwo yafunguraga ibi byumba by’amashuri ku mugaragaro, yashimiye cyane aba baturage bagize iki gitekerezo ku bufatanye n’abayobozi babo bakakigera ho,abasaba kubera n’abandi urugero,igihe hari ikibazo bakacyikemurira,aho imbaraga zibaye nke ubuyobozi bukabunganira ariko intambwe ya mbere yabaye iyabo.

Aba baturage barishimira iki gikorwa cy’Indashyikirwa bagezeho
Umuyobozi w’akarere yabasabye gukomeza gukorera hamwe
Abayobozi bafungura ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!