bwiza.com
Ahabanza » Vatican: Haribazwa umwanzuro inama y’abepisikopi izafata ku kibazo cyo gufata ku ngufu
Amakuru Iyobokamana Politiki

Vatican: Haribazwa umwanzuro inama y’abepisikopi izafata ku kibazo cyo gufata ku ngufu

Abayobozi b’inama z’abepiskopi gatulika bo ku isi yose barenga ijana batangiye kugera i Vatikani. Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Faransisiko, yabahamagaje mu nama idasanzwe ku bibazo byo gufata abantu ku ngufu bimaze guhungabanya kiliziya.

Inama izatangira ejobundi kuwa kane izamara iminsi ine, ibaye nyuma y’icyemezo Papa Faransisiko yafashe mu cyumweru gishize cyo kwirukana muri kiliziya uwahoze ari Cardinal Theodore McCarrick, wigeze kuba umushumba w’arkidiyosezi ya Washington.

Kiliziya yahamije uyu mukambwe w’imyaka 88 y’amavuko ibyaha byo gufata ku ngufu byabaye mu myaka ya za 70. Ni we Cardinal wa mbere mu mateka ushubijwe mu buzima bw’umulayiki.

Kuri iki cyumweru gishize nk’uko iyi nnkuru y’Ijwi rya Amerika ivuga, Papa Faransisiko yasabye abayoboke ba kiliziya Gatulika gusengera iyi nama y’abepiskopi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com