bwiza.com
Imyidagaduro

Abiyitirira Nyampinga w’u Rwanda 2019 bikomwe

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta kuri twitter mu izina ry’uwatowe muri uyu mwaka wa 2016, Nimwiza Meghan.

Bimaze kugaragara ko hari inkuta nyinshi zifungurwa mu mazina y’abantu bazwi cyane mu Rwanda by’umwihariko abo mu myidagaduro.

Nyuma bigaragara ko amazina aba yakoreshejwe aba atari ayabo.

NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, hari amazina menshi y’inkuta za twitter yahimbwe mu izina rya Nyampinga Megahan Nimwiza  ariko atari ize.

Baragira bati “ Turashaka gukuraho urujijo, tukamneyesha abantu ko  NimwizaMeghan ari rwo rukuta rwa twitter rwa Nyaminga w’u Rwanda wa 2019. Megahan ntaho ahuriye n’izindi nkuta za twitter zahimbwe mu mazina ye.”

Aba basaba rubanda kudaha agaciro izi nkuta z’ibyitiriro kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Izindi wakunda

Bwiza.com