bwiza.com
Amakuru mu mahanga

RDC: Abantu 18 baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka

Impanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019, yatwaye ubuzima bw’abantu 18, ahitwa Kabwe, mu Ntara ya Lualaba, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.12 barakomereka, umunani muri bo bari barembye cyane bajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro by’i Kolwezi.

Umuyobozi w’Umuryango ACAT  (Action des chrétiens pour l’abolition de la torture) i Tenke, M. Musul yatangaje kuri uyu wa Kane ko iyi mpanuka yabaye ubwo ikamyo yari itwaye aside yagonganaga na bus yari itwaye abagenzi.

Atangaza ko abantu bamwe bagiye bakandagirwa n’ikamyo ku buryo imibiri yabo yagiye yangirika cyane abandi bakivanga na aside.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, ngo umuyobozi mukuru mu Ntara ushinzwe ubuzima, yemeje ko ari abantu 18 bapfiriye muri iyi mpanuka, 12 barakomereka, gusa ku rundi ruhande abantu bakaba bagiye bavuga ko haba hapfuye abantu 21.

Kugeza kuri uyu wa Kane aho iyi kamyo yabirindutse yari igihari ndetse ngo na aside ikaba yamenetse itemba igana mu mugezi w’j Kabwe. Urujya n’uruza mu muhanda Lubumbashi-Kolwezi rukaba rwayoborwaga mu bwitonzi na polisi

Izindi wakunda

Bwiza.com