bwiza.com
Featured IBITEKEREZO

Akarengane ku kiremwamuntu, imitavu, inzuki, ninde uzishyura inyemezabwishyu zibyo yacucuye?

Ariko noneho dore ko nigenje, ibi byo n ibiki? ko ntize amategeko sinige iby’imibarire y’abantu, sinige iby’ubukungu, sinige ibya filizofiya, ibi byo bije bite? Wagira ngo nigize umucamanza wazakiza uru rubanza rukomeye! Ariko kuko nigeze kuba umumotsi n’ubunararibonye nibitseho bintera kubura ibaba buri gihe rikangurukana, ryo kagira inka, maze ngashishimura iby’ubwenge nkageeeeeenda n’iyo kure kugira ngo nduhure mu mutwe abakunzi banjye ariko cyanye cyane aba murandasi bwiza.com. Ngaho re!

Kubera urukumbuzi bari bamfitiye mperutse kubona ubutumwa bugufi bw’inimero itagaragara yaje ari private imbwira ngo mbese umuti w’ikaramu yanjye warakamye? Ndibwira nti wakama se ukawongera ko abandi bana bibuka kongera umuti w’ikaramu? Maze ndamureka ariko mbyibazaho maze ndavuga nti koko umuntu agira abakunzi n’abanzi. Niyo mpamvu nubuye ibaba ryanjye ndahwituwe n’ubwo butumwa, ejo mutazankumbura mukambura nkahatakariza ibaba.

Ariko ubundi tubwizanye ukuri ariko abihayimana, abashumba, abavugabutumwa…mwe mube mundetse. Umuntu we harya si inyamaswa tuvuga ko atandukaniye n’izindi kuba azi ubwenge? Ibyo ni mu isi y’abantu! Ese inka uwagera mu isi yazo aho nazo ntizinegura abantu ko batagira ubwenge usibye zo zonyine? Inzuki zo se s’uko?

Gusa uko byagenda kose, akarengane burya kahereye kera. Imana irema umuntu yamugeneye byose imuha ububasha bwo kubitegeka harimo no kurya ibyo yaremye. Aha sinayivuguruza kuko ibyo yaremye byose yivugira ko byari byiza.

Muribyo byiza ikiremwamuntu cyahawe hari n’amashereka y’ababyeyi kugira ngo impinja zibashe konka kugeza zicutse. Inka nazo Imana iziha amata ngo imitavu ibashe konka kugeza icutse. Inzuki zo ntimumbaze numvaga abavumvu b’iwacu mu gataraga baravugaga ibinyagu, n’ibindi ntibuka neza.

Konka n’uburenganzira bw’imitavu, umwana….Wibeshye gato ukegera intare cyangwa ingagi ushaka gukora ku icebe ryazo ngira ngo murumva uko byabagendekera, buri kiremwa Imana yakigeneye ibyacyo kugira ngo kibeho mu buryo bwacyo.

Ikibazo nyamukuru rero gihari kuki habaho ibiremwa byiha uburenganzira bwo gutera ibindi ku byabyo Imana yabigeneye? Ese aho bibaye kuri bene muntu babyihanganira cyangwa habaho intambara ikomeye ariko itari nkayayindi yo mu bitabo by’ubuhanuzi? kuko abantu bamwe barya utwabo bagatera n’utwabandi bakacucura? Ndabizi ntimuranyumva!

Ese nitugera mw’ijuru, kubaryemera, uzabasha kwishyura inyemezabuguzi y’amata wanyoye uyacucura ikiremwa cy’Imana ugihohoteye ugatuma imitavu yicwa n’inzara? Ubuki wanyoye ubuzima bwawe bwose uzabwishyura iki? Akarengane karagwira, muzi kurya utwawe ntawe uguhagaze hejuru warangiza ukarenga ukarya n’utwabandi? Ibyo babyita kwikunda, kwikubira….inda ndende cyangwa nini!

Kuki koko abantu tutanyurwa tugahora turi ba nta munoza tudashimishwa nibyo dutunze Imana yatugeneye? Irari rikadutera ubusambo tugahora twirukanka dushaka kunyunyuza imitsi y’abandi no kurya ibya rubanda. Mbega wowe! Sigaho sigaho kuko urubanza rukomeye rugutegereje. Aborozi n abavumvu, ntimuntere ngo mbiciye isoko ariko njye nivugiraga ku karengane gakorwa n’ibisambo biri aha. Ariko nabyo ntibindebe nabi kuko n’iganiriraga nubwo ukuri gushirira mu biganiro kandi kugaca mu ziko ntigushye! Akaryoshye ntigahora mu itama kuko iyo uryohewe ukamira kagakomeza kugeza kwa Surwumwe, utaryoherwa ukakagarura. Byombi usibye wowe nyirabyo ubyihanganira abandi bibatera isesemi.

Hagati aho ni nde uzakiza uru rubanza? Ntimumbaze, n’umukoro buri wese muhaye. Reka niruhukire ( bitari mu mahoro ariko) dore ingonera ziranyishe nongere mfate agatotsi tuzasubire ubutaha bidatinze. Naho abakeka ko umuti w’ibaba ryanjye wakamye barishuka kuko mba ngira ngo ngarukane ubuyanja kandi munankumbuye bakunzi banjye beza!

Munyakayanza Samuel

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!