bwiza.com
Amakuru Politiki

Gicumbi: Umuganga wasambanyije umugore arimo kumubyaza yakatiwe gufungwa imyaka 10

Ubushinjacyaha bwatsinze urubanza bwaregagamo umuganga witwa Mutabaruka Jean Bosco utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rubaya ,Akagari ka Muguramo , ku cyaha cyo gusambanya Umugore arimo kumubyaza . Urukiko rwasanze Mutabaruka  ahamwa  n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ ihazabu ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw).

Mu iburana rye, Mutabaruka yaburanye ahakana icyaha aregwa agasobanura ko ibyo bintu bitashoboka ko ndetse byaba ari amahano gusambanya umugore urimo kubyara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bifatika birimo n’ibimenyetso by’abahanga byapimwe ku mwenda w’imbere (ikariso) wari wambawe na Mutabaruka bikagaragaza ko hariho amaraso y’uwo mubyeyi yabyazaga.

Kuwa 15 Gashyantare 2019 Mutabaruka  yahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi  n’ihazabu ya Miliyoni y’amafranga y’Urwanda (1.000.000Frw) nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, bushingiye ku   ngingo  ya 197  y’Itegeko Ngenga n0 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 ivuga ko iyo gufata ku ngufu  byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi , igihano kiba kuva ku myaka irindwi  kugeza ku myaka icumi  n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atanu (500Frw) kugeza kuri Miliyoni imwe. (1.000.000frw).

 

Izindi wakunda

Bwiza.com