bwiza.com
Ahabanza » Koreya ya Ruguru: Kim Jong Un yagiye guhura na Trump agendeye muri gali ya moshi
Amakuru

Koreya ya Ruguru: Kim Jong Un yagiye guhura na Trump agendeye muri gali ya moshi

Ejo, tariki ya 23 Gashyantare, Umukuru w’Igihugu cya Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yagiye guhurira na Donald Trump muri Vietnam agendeye muri gali ya moshi. Ni ibiganiro bizaba ku wa gatatu no ku wa kane tariki ya 27-28 Gashyantare 2019.

Uru rugendo biteganwa ko rutwara iminsi irenze ibiri kugira ngo Kim agere mu murwa mukuru wa Vietnam, Hanoi, aho araba agiye guhura na Trump ku nshuro ya kabiri.

BBC na Sky News biratangaza ko ibi biganiro biteganyijwe hagati y’aba bakuru b’ibihugu, bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi wamaze igihe kirekire udahagaze neza. Icyo bazibandaho ni ibihano by’ubukungu Koreya ya Ruguru yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye ku kifuzo cya USA; byaba impamvu yo guhagarika gucura za “Missiles”.

Aha harimo kumenya niba Koreya ya Ruguru iremera gusenya intwaro za kirimbuzi zamaze kubakwa ndetse bagahagarika no gukora izindi nshya.

Muri Kamena 2018, ni bwo aba bagabo bombi bahuriye muri Singapore ku nshuro ya mbere. Icyo gihe baganiriye ku bijyanye no gusenya ibitwaro bya kirimbuzi Koreya yari yarubatse, ikareka no gukora ibishya, ariko ikigaragara ni uko nta kinini kigeze gikorwa.

Icyo gihe Trump na we yari yemereye Kim ko agiye guhagarika imyitozo ingabo ze n’iza Koreya Y’Epfo zikorera hafi y’umupaka wa Koreya ya Ruguru; ibintu Kim yagaragazaga ko bimubangamiye ndetse byagira ingaruka ku mutekano w’igihugu ke.

Ku wa kane, Umunyamabanga wa USA, Mike Pompeo yatangaje ko igihugu ke kitazagabanya cyangwa ngo gikureho ibihano cyafatiye Koreya ya Ruguru mu gihe itaragaragaza neza ko iretse gucura intwaro za kirimbuzi.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!