bwiza.com
Politiki

Perezida Kagame arasura Nyamagabe imaze igihe ivugwamo ibibazo byinshi

Akarere ka Nyamagabe ni akarere kavuzwemo ibibazo byinshi birimwo gira inka zariwe n’abatazigenewe, kurya amabati, ruswa n’ibyabagizi ba nabi bateye bagatwika imodoka . Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe aremeza ko hari imyiteguro yo kwakira Umukuru w’igihugu Paul Kagame ‘ushobora’ kuzabasura kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gashyantare 2019.

Umuseke wavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro yavuze ko atakwemeza cyangwa ngo ahakane ayo makuru kuko ngo gahunda ishobora no guhinduka. Gusa ngo ‘ubaye ufite amaso wabona ko hari imyiteguro iri kuhakorwa’.

Perezida Kagame agiye gusura aka karere mu gihe kavuzwemo ibibazo byimshi ndetse umuntu akaba atakwemeza ko bimwe muri byo byaba byarakemutse.

Dore zimwe mu nkuru na bimwe mu bibazo byavuzwe mu karere ka Nyamagabe

Inka za FARG ziturwa imiryango y’abakoze jenoside

Inka zagiye zitangwa na FARG (Ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye), nyamara ngo zigahabwa abatari bo.

Umwe mu barokotse Jenoside, Mukankusi Phoibe agira ati “ FARG yatanze inka, ariko bigera kwitura izavutse bakaziha abandi harimo n’imiryango y’abaduhemukiye, ubu najye maze iyi myaka yose nta nka barampa, nayibonye ejobundi aha”.

Undi musore warokotse ufite imyaka 35 ati “  inka za FARG ziturwa abafite imiziro. Hari umukecuru utishoboye nayifashaga, nkayahirira, imaze kubyara iyayo bayiha uwo hanze (utararokotse), njye wayitagaho nsigarira aho”.

Undi wituwe inka ya FARG, ni umujyanama w’ubuzima  Mujawimana Marigarita kandi ngo yari asanganywe indi nka. Uyu ngo inka yayituwe na Kayitesi Rosette warokotse, ariko abitegetswe na Gitifu Noheri.

Abayobozi bavugwaho kunyereza amata yagenewe abana

Mukakalisa Anne Marie uyobora iki kigo na bagenzi be batawe muri yombi, nyuma y’uko bamwe mu babyeyi b’abana bagenewe amata bagaragaje ko abana badahabwa amata uko byagenwe. Ni amakuru yari amaze igihe acaracara ariko akaburirwa gihamya, nk’uko byemezwa n’ushinzwe uburezi muri aka karere.

Nteziryayo Andre ati, “Mu bisanzwe aba bakozi bakoraga neza, bagatanga raporo ku gihe, ariko abaturage bakomeje gusakuza ko abana badahabwa amata uko bikwiye, hakorwa igenzura dusanga ibiri muri raporo bidahuye n’ibiri kuri terrain (ku ishuri)”.

Umwe mu babyeyi akomoza kuri aya mata yagenewe abana, avuga ko kuva mu wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu, buri mwana ahabwa litiro eshatu mu cyumweru.

Ati, “abana bagomba guhabwa amata n’igikoma cya Sosoma ku wa mbere, ku wa Gatatu no kuwa Gatanu, ariko ubu ntibayaherukaga. Abarimu baba bacicikana bayatwara iwabo, njye nturanye nabo”.

Nyamagabe: Umuryango w’abantu batatu mu nzu ya metero imwe isakaje ihema-Amafoto

 

Nyamagabe: Umuyobozi w’ishuri n’umucungamutungo bakurikiranweho kunyereza amata yagenewe abana

Nyamagabe: Haravugwa ruswa n’uburiganya mu itangwa ry’akazi

Nyamagabe: Abaturage 17 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane ya miliyoni 3

Nyamagabe: Abishyuzwa imitungo baragurisha bagacikishwa, naho abishyuye Gitifu akabika

Batatu mu bagabye igitero i Nyamagabe bishwe n’ingabo z’u Rwanda

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com