bwiza.com
Amakuru Mu mashuli

Rusizi: Ubuyobozi bwa TTC-Mururu bukemanga ubumenyi bw’abanyeshuri bwohererezwa

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya TTC- Mururu giherereye mu karere ka Rusizi, butangaza ko bwohererezwa abanyeshuri barangije ikiciro rusange busanga baba badafite amanota ahagije.

Umuyobozi w’iki kigo, Frère Mfurayase Jean  avuga ko n’ubwo abenshi batabyitaho bitewe n’uko baba bavuga ngo nta mwana w’umuswa ubaho ariko iki ari ikibazo gikomeye cyane ku ireme ry’uburezi.

Avuga ko bimaze igihe  kandi byavuzweho kenshi ariko ababishinzwe bakica amatwi kuko ngo n’igihe abayobozi b’amashuri byitwaga ko bitoraniriza abana n’ubundi bafataga abo bahawe bahereye ku babatoye ariko wareba umwana utora inderabarezi muri iki gihe ugasanga ari nk’uwabuze icyo atora kandi ubundi hagombye kujya  ba bandi batoranijwe hakurikijwe umurimo ubategereje nyuma yo kurangiza amashuri.

Ati ’’ Nk’ubu uyu mwaka baduhaye abafite kuva kuri Agregates 10 kugera kuri 60 kandi ubundi abahanga cyane baba bari munsi y’icumi. Tekereza rero gufata umwana ufite Ag. 60 ngo ni we utegerejeho umusaruro wo kuzigisha abandi, nubwo abarimu bagerageza ariko tumenye ko  muriza TTC habamo amasomo menshi cyane kurusha ahandi hose.

Arakomeza, ati “Uyu mwana aba agomba kujya gukora imenyerezamwuga ku mashuri abanza ari hafi aho, byagombye gusaba abafata vuba  bagomba gufatanya ibyo byose,ugasanga n’aho bimenyerereza umwuga akenshi babinuba kubera ubushobozi buke.’’

Frère Mfurayase  avuga ko biteye impungenge zikomeye cyane ku ireme ry’uburezi,  ko umwana nk’uyu ashobora kugerageza agatsinda ayo masomo bamuhaye akimuka ariko wareba ugasanga ntacyo azigisha abandi namara kurangiza.

Avuga ko ikindi kibazo kibakomereye muri TTC Mururu ari icyo kutagira ibikoresho bihagije bya Laboratwari ari yo mpamvu abenshi biyigira imbonezamubano yo itabisaba, agasanga kohereza abana gutegurirwa kuzigisha amasiyansi nta bya Laboratwari banononsora  na byo bigoye,akanibaza impamvu abajya mu masiyansi baba ari abashoboye koko na ho abajya mu nderabarezi biga kwigisha amasiyansi bakaba ari abatayashoboye,agasanga bikwiye guhinduka.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mururu bimenyererezamo, Utezeneza  Béatrice avuga ko ibivugwa n’uyu muyobozi ari byo cyane kuko na bo babibonera ku bana bajyayo kwimenyereza, aho ngo usanga amasomo baba bigishije aba arimo icyuho gikomeye cyane, bisaba ko abarimu bayasubiriramo abana kandi bagombye gukomerezaho.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, na we asanga bitumvikana gufata umwana ufite Ag. 60 ngo agiye kwiga kwigisha, akavuga ko bagiye kubikorera ubuvugizi muri REB na MINEDUC bigakosorwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!