bwiza.com
Amakuru Politiki

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zijujutiye isoko zahahiragamo Leta yafunze

Leta ya Tanzania yatanze itegeko ryo gufunga isoko rya Mungano impunzi z’Abarundi zibarizwa mu nkambi ya Nduta zahahiragamo .Iki cyemezo zikaba zitacyakiriye neza ngo kuko ryari rizifatiye runini.

Ni isoko bahuriragamo n’abandi baturage batuye hafi y’iyi nkambi yazo, ribarizwa mu bilometero 10 uvuye ku nkambi ya Nduta muri Tanzania, ryafunzwe ku itegeko ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa.

Umwe muri izi mpunzi yagize ati “Minisitiri w’Intebe yagiriye uruzinduko ino muri Kigoma hari n’inkambi z’Abarundi, yahise ategeka gufunga isoko mu buryo bwihuse avuga ko ryaba ariryo nyirabayazana w’umutekano muke”.

Yakomeje agira ati “Yadutangarije ko hari impunzi zitwaza ko zigiye mu isoko zikaboneraho akanya ko kujya mu bindi byaha”.

Minisitiri w’Intebe yabatangarije ko nta kibazo kirimo cyo kuba izi mpunzi ngo zaguma mu nkambi imbere, aho yagize ati “Byarenge Tanzania ikazajya igurisha ibicuruzwa byayo imbere mu nkambi aho kugira ngo impunzi zisohoke zijye guhahira hanze, Abatanzania bazajya bifuza kujya kugurishamo bazajya bahabwa ibyangombwa biborohereza akazi”.

Nk’uko bitangazwa na SOS/Burundi, ngo izi mpunzi zasabye ko iryo soko ryafungurwa vuba imbere mu nkambi, ndetse ngo n’abashinjwa ibyaha bagakurikiranwa ku giti cyabo.

Izi mpunzi kandi ntizikozwa ibyo gutaha mu gihugu mu gihe ngo hari abarundi bakiva mu gihugu bahunga, nk’ikimenyetso kigaragaza ko nta mutekano uhari.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com