bwiza.com
Ahabanza » Amajyaruguru: Barasaba kuvugurura ibwiriza bavuga ko rizitira abakwiye ubufasha muri VUP
Amakuru Politiki

Amajyaruguru: Barasaba kuvugurura ibwiriza bavuga ko rizitira abakwiye ubufasha muri VUP

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko hari ibwiriza rizitira abakwiye ubufasha muri gahunda ya VUP, bagasaba ko iryo bwiriza rikwiye kuvugururwa cyangwa rigakurwamo kuko ribangamiye abagomba gufashwa.

Mu mabwiriza ya VUP agenga ubwo bufasha harimo agace kavuga ko ntawe ubuhabwa kabone n’ubwo yaba abukwiriye mu gihe biboneka ko hari uwo babana ufite imbaraga ugomba gufasha abandi yifashishije izo mbaraga.

Abaganiriye na RadioTV10, dukesha iyi nkuru, ariko bakeneye gufashwa, bavuze ko iyo ngingo ibabangamiye kuko hari igihe uwo yitirira kugira imbaraga ziboneka nawe aba atishoboye cyangwa nawe ntacyo yafasha abandi.

Umusore ufite ubumuga abana n’umusaza ukeneye ubufasha, yavuze ko bitewe n’ingufu bamushinja (uwo musore) byatumye uwo musaza yimwima ubufasha.

Nka njye ndi umusore ariko ndamugaye ntacyo nakwimarira uretse no gufasha undi, umusaza tubana agiye kwicwa n’inzara kuko banze kumufasha ngo afite umusore ufite imbaraga

Undi na we yagize ati “Njye n’umusaza duturanye abaturage badushyizemo ariko ubuyobozi budukuramo ngo njye mfite umukobwa kandi uwo mukobwa ni indaya ntacyo amfasha yirirwa yigendera agataha igihe ashakiye

Abo baturage basaba ko iyo ngingo yasubirwamo cyangwa ikavanwa mu mabwiriza ya VUP kubera ko ukeneye gufashwa aba ageze mu gihe cy’izabukuru kandi ngo icyo gihe imyaka n’ubukene bibarwa hashingiye ku mpamvu ziboneka ko abikeneye ntabwo ari uwo babana kuko n’ubundi aba yageze aho kubukenera (ufashwa) uwo babana ahari.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!