bwiza.com
Ahabanza » Senegal: Perezida Macky Sall yatsindiye manda ya kabiri
Amakuru Politiki

Senegal: Perezida Macky Sall yatsindiye manda ya kabiri

Perezida Macky Sall wa Senegal niwe wongeye gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu akaba agiye kuyobora manda ya kabiri y’imyaka itanu nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba kimisiyo y’amatora muri iki gihugu kuri uyu wa kane, itariki 28 Gashyantare.

Abakandida bamaganye imibare ya mbere y’ibyavuye mu matora yabaye ku Cyumweru gishize, itariki 24 Gashyantare.

Nk’uko imibare y’ibanze y’ibyavuye mu matora yatangajwe kuri uyu wa kane ivuga, Perezida macky Sall niwe waje imbere n’amajwi 58,27%, akurikiwe na Idrissa Seck wagize 20,50%, mu gihe uwaje ku mwanya wa gatatu ari Ousmane Sonko wagize 15,67%.

Abakurikiranye aya matora bavuga ko nta bibazo bikomeye byagaragayemo. Ni amatora yitabiriwe n’abakandida bagera kuri batanu, ndetse abaturage miliyoni 6,6 nibo biyandikishije ngo bazatore barimo n’ababa hanze y’igihugu.

Kuba hari abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kutemera ibyavuye mu matora cyangwa bakaba bakwitabaza inkiko byo ntibiramenyekana.

Ni mu gihe aba bafite amasaha 72 yo kujuririra ibyavuye mu matora by’ibanze, urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga rukazasuzuma ibirego byabo mber yo gutangaza ibya nyuma byavuye mu matora mu minsi iri imbere.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!