bwiza.com
Ahabanza » Uganda irakemanga ibyasobanuwe n’u Rwanda ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka
Amakuru mashya

Uganda irakemanga ibyasobanuwe n’u Rwanda ku kibazo cy’ifungwa ry’imipaka

Umuvugizi wa Leta ya uganda, Ofonwo Opondo aremeza ko hari ibibazo ku mipaka yose uko ari itatu ihuza iki gihugu n’u Rwanda. Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) gisobanura ikibazo kiri ku mupaka wa Gatuna ariko impamvu gitanga zikaba zitanyuze Uganda.

RRA  mu itangazo yashyize hanze, yatangaje impamvu umupaka wa Gatuna  yavuze ko ku mupaka wa Gatuna hari gukorerwa imirimo yo kubaka ibijyanye n’ibikorwaremezo bityo ko amakamyo aremereye yakoresha imipaka ya Cyanika na Mirama Hills (Kagitumba).

Itangazo ryashyizwe hanze na RRA

Opondo ubwo yaganiraga n’ibitangazamakuru bitandukanye mu Mujyi wa Kampala yatangaje ko hakiriho ikibazo ku mipaka u Rwanda ruhuriyeho na Uganda uko ari itatu anakemanga ibyatangajwe na RRA.

Ati“ Dufite akabazo gato ku mipaka yose hagati y’u Rwanda na Uganda. Sinzi impamvu ikibazo kigenda gifata indi ntera, Icyo nzi ni uko kuwa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Ubuyobozi bw’u Rwanda bwabujije imodoka zaba iza Leta n’iz’abigenga kwinjira muri Uganda. Uganda itanga byinshi mu bikenewe mu buzima.”

Opondo yibajije impamvu iyubakwa ry’ibikorwaremezo ku mupaka wa Gatuna ryatuma n’abana babuzwa kujya kwiga muri Uganda.

Ati ” Niba ari ikibazo cyo kubaka umuhanda, ntibakabujije abaturage babo kuza mu gihugu [Uganda].  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu ari kuvugana n’ubuyobozi bw’u Rwanda.”

Uyu muyobozi kandi nk’uko The Dailymonitor ibitangaza, yavuze ko Kuwa Kane w’iki cyumweru abanyeshuri biga muri Uganda babujijwe kujyayo. Ati ” Niba hari indi mpamvu irenze ibijyanye no kubaka, Nyakubahwa Kutesa abirimo biraza gukemuka vuba.”

Ku ruhande rw’u Rwanda ntibaratangaza niba koko hari ibiganiro na Uganda ku ngingo y’ifungwa ry’imipaka.

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/03/01/umupaka-uhuza-uganda-nu-rwanda-waba-ufunze/

Ibi bibaye nyuma y’aho kandi mu Kwezi gushize hari imodoka yari itwaye sima ivuye  muri Uganda ariko ikabanza guhagarikwa ku mupaka wa Cyanika. Bimwe mu binyamakuru  byatangaje ko iki gikorwa ari ugukumira ibicuruzwa bivuye muri Uganda.

Aya makuru yatewe utwatsi n’Amabasaderi Wungirije wa Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime watangaje  ko nta bicuruzwa bivuye muri Uganda byakumiriwe.

Nyuma byaje gutangazwa ko iyi modoka yahagaritswe mu rwego rwo kugenzura niba yujuje ibijyanye n’amabwiriza ya Gasutamo.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com