bwiza.com
Amakuru Politiki

Dore ingaruka z’umwuka mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Mu myaka ibiri ishize hagati y’ibihugu byombi bituranyi, byigeze gukundana karahava nyuma ya za 94, umubano wakomeje kutaba mwiza.

Ibi bigaragarira mu binyamakuru bikorera leta z’ibihugu byombi, mu mbuga nkoranyambaga ndetse rimwe na rimwe mu matangazo ya za ministeri z’ububanyi n’amahanga.

Muri iyi nyandiko ntituza gusubira kubyo ibihugu byombi bipfa kuko twagiye tubigaragaza mu nyandiko zacu z’ubushize, aho twagiye tunagaragaza ingaruka mbi zishobora kuvuka mu gihe ibibazo bidakemuwe mu biganiro binyuze mu nzira za dipolomasi.

Hagati aho aho ibintu bigeze umuntu ntuyabura kwemeza ko iyo nzira y’ibiganiro yananiranye. Bivuga ngo rero uwo mwuka mubi uterwa n’impamvu zikomeye ibihugu byombi byananiwe kumvikanaho kuburyo zamenyeshwa abaturage cyangwa bikiyambaza abahuza.

Ingaruka ziva muri uwo mwuka mubi ni izihe?

Nubwo iyi nyandiko itabasha kuzirondora zose ngo bishoboke, zishobora kuba zikubiye mu bice bitatu cyangwa bine.

1) Ingaruka politiki

Mu rwego rwa politiki, inzego zitakarizanya icyizere, imikoranire ikabura, gushyikirana bikabura, habaho urwikekwe, uruhande uru n’uru rushobora gushyigikira umwanzi watera cyangwa agahungabanya umutekano w’ikindi gihugu.

2) Ingaruka ku Ubukungu

Iyo ibihugu bituranye bidahahiranye neza kubera umwuka mubi hagati yabyo, ubukungu aho gutera imbere busubira inyuma bityo bigatera igihombo kubacuruzi by’umwihariko no kubukungu bwibyo bihugu muri rusange. Abaturage bahama hamwe mu bihugu byabo, ibicuruzwa bitabikika igihe kinini bikangirika, ibihugu bigatakaza imisoro. Ibi bihombo nubwo nta mibare dufite ariko ntawabura kuvuga ko byabayeho. Iyo bitinze muri urwo rwego abacuruzi bashobora kugabanya umubare w ‘abakozi, leta nazo bikaba uko cyangwa bagahembwa ayo batinjije bigahungabanya imibereho myiza yabo;

3) Ingaruka Ku mibereho myiza

Iyo umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’ingaruka zavuzwe hejuru, bihungabanya imibereho y’abaturage. Izi ngaruka ntiwazitandukanya cyane n’ubukungu kuko urebye abantu batari munsi y’ibihumbi 50 bambuka bamwe bava abandi bagana mu kindi gihugu, abo bose bajyanywe no guhaha mu masoko ya bugufi cyangwa ya kure, abandi bagiye kwivuza, abandi bagiye mu mashuli, abandi bajyanywe no gusura inshuti n’abavandimwe, abandi bagiye mu biruhuko, abandi bajyanywe no gutaha ubukwe cyangwa gushyingira, n’izindi mpamvu nyinshi. Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ugatuma uru rwego ruhungabana kubera ko abaturage babura uburyo bwo kwitabira izo gahunda zavuzwe hejuru;

4) Ingaruka z’imutekano

Ingaruka zo kuri uru rwego ziraremereye kuko zo zishobora no gukora ku ubuzima bw’umuturage. Iyo umwuka utifashe neza hagati y’ibihugu byombi, abaturage bagendana ubwoba, bava cyangwa bagana mu kindi gihugu bikandagira, barafatwa, bagafungwa, bagahohoterwa, baricwa, baramburwa, n’ibindi bibi byinshi byonona mu mutima imbere n’inyuma y’umubiri w’umuturage.

Nterura iyi nyandiko nerekanye ko umwuka mubi ukomeje kugaragara hagari y’ibihugu byombi. Ibi byagaragariye cyane mu makuru yatangajwe y’ifungwa ry’imipaka ku ruhande rw’u Rwanda, andi makuru akaba avuga ko u Rwanda rurimo gukusanya ingabo mu birindiro hafi y’umupaka na Uganda, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda we akaba yahakanye icyo gushyira ingabo k’umupaka. Ibi byombi ni ibimenyetso bishimangira ko ibintu bigeze ahabi ndetse bikagaragarira buri wese icyerekezo cyabyo.

Kurundi ruhande rwa Uganda, ntagitangazwa nk’igikorwa cya gisirikari gihari kigamije kwirinda mu gihe habaye igitero ariko kuko amakuru ya gisirikari akunze kugirwa ibanga, ubwo naho wasanga ibikorwa nkibyo bihari.

Hamwe n’izo ngaruka navuze hejuru, umuntu ashobora kwibaza ubyungukiramo uwari we. Ese ni abanyapolitiki, abaturage cyangwa ni bose? Baba se babihomberambo? Byaba inyungu, byaba ndetse igihombo iki nicyo ukunda amahoro yibariza abo bireba kugira ngo bafate icyemezo bashishoje, kunyungu rusange z’abashinze kubayobora. Guhitamo neza erega nabyo ni ubutwari kandi nta muhanga wayo ( intambara) kuko ubona uyitangira ariko ntumenye uko irangira.

 

Munyakayanza Samuel

Izindi wakunda

Bwiza.com