bwiza.com
Ahabanza » Turi gucunga bya hafi ku mipaka yacu n’u Rwanda- Igipolisi cya Uganda
Amakuru Umutekano

Turi gucunga bya hafi ku mipaka yacu n’u Rwanda- Igipolisi cya Uganda

Polisi ya Uganda itangaza ko iri gucunga bya hafi ku mipaka iki gihugu gihana n’u Rwanda,ruri mu majyepfo yacyo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga ku wa Mbere w’iki cyumweru yatangaje ko bari gucunga izi mbibi mu rwego rwo gukurikirana icyaba icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’icyaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, CP Enanga yahakanye ko uku gucunga imbibi hari aho guhuriye no kwitegura igitero cyava mu Rwanda.

Ati “ Ku ruhande rwacu rwa Polisi, twakajije umutekano ariko si ku mpamvu z’icyikango. Turajwe ishinga n’abakora ubucuruzi bwacu n’ubwiyongere bw’urujya n’uruza ku mipaka. Ntidushaka gusiga icyuho namba mu bijyanye n’umutekano.”

Uyu yabwiye itangazamakuru ko ku mipaka yose ihuza Uganda n’u Rwanda (Katuna, Kyanika na Mirama Hills) huzuye imodoka z’ibicuruzwa kandi ko zimwe zatangiye gusubira i Kampala. Radiyo Ijwi rya Amerika mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, yatangaje ko hari imodoka za Uganda zemerewe kwinjira mu Rwanda

Yasabye kandi abacuruza ibicuruzwa byangirika vuba kuba bahagaritse ubucuruzi bwabo kugeza igihe ikibazo kizakemkira.

Agaruka ku bivugwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko hari Abanyarwanda basaga 40 bafungiwe mu magereza yo muri Uganda, Enanga yagize ati “ Nakwemeza ko nta Munyarwanda dufite muri kasho zacu.”

Polisi ya Uganda iravuga gucunga bya hafi ku mipaka n’u Rwanda nyuma y’ifungwa ry’imipaka. Ni ingingo abaturage b’impande zombi bavuga ko ikomeje kubagiraho ingaruka mbi.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe