bwiza.com
Ahabanza » Rubavu: Harasiwe abantu bageragezaga kwinjira mu Rwanda mu ijoro (yavuguruwe)
Amakuru mu Rwanda

Rubavu: Harasiwe abantu bageragezaga kwinjira mu Rwanda mu ijoro (yavuguruwe)

Iyi ni imirambo yerekaniwe mu ruhame mu 2018, bitangazwa ko ari iy'abarwanyi ba FDLR (Ifoto/Internet)

Amakuru aturuka mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, Umudugudu wa Rurembo, avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira iryo ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2019, hari abantu baharasiwe bageragezaga kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko ari abantu bari bitwaje intwaro, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze ubwo bagiranaga ibiganiro n’abaturage bo muri aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, batangaje ko abinjiraga mu Rwanda ari abazwi ku izina ry‘Abacoracora’ binjiza mu Rwanda forode baciye ku nzira zitemewe.

Abinjiraga baturukaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo baraswaho n’ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi bw’ijoro. Abahaturiye bavuga ko humvikanye urusaku rw’amasasu ndetse ko hari abantu bahasize ubuzima.

Aganira n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Inzira umucoracora anyuramo ni nayo umwanzi anyuramo, umuntu ufite amakuru y’abantu bakoresha urubyiruko ubu bucuruzi bushyira ubuzima bwabo mu kaga ayaduhe nabo turabageraho”. Akaba asaba abaturage b’aka karere kwitandukanya n’umwanzi.

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka Rubavu na Nyabihu, Col Muhizi Pascal avuga ko uwarwanyije irondo n’inzego z’umutekano agomba guhanwa  by’intangarugero, by’umwihariko akabasaba kwirinda ibikorwa by’ubwigomeke.

Ati “Byabindi mukunda kwibwira ngo murabafata mukabafungura n’uwakubise irondo. Turabereka ko amategeko ahari. Nta tandukaniro rya haduyi n’umucoracora[…] Hari Ingeso mugenda mwiga mwumva ku maradiyo muzana hano, ntabwo byashoboka kuko ikigihugu kiracyafite ibikomere.

Mu gihe abarashwe n’ababa bafashwe ubuyobozi butari bwabatangaza, Umuseke utangaza ko ari batatu bishwe barashwe.

Mu Ukuboza 2018, mu mudugudu wa Cyamabuye, mu Kagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana, muri aka karere ka Rubavu, abantu bitwaje intwaro bahagabye igitero bakozanyaho n’ingabo z’u Rwanda, nyuma bitangazwa ko zari inyeshyamba za FDLR ndetse n’imirambo ya bane bahasize ubuzima yerekanwa mu ruhame.

Iyi ni imirambo yerekanwe mu ruhame mu 2018, bitangazwa ko ari iy’abarwanyi ba FDLR (Ifoto/Internet)

 

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Ksm Ysf 14/03/2019 6:23 am at 6:23 am

Nibabarase Barakavunumuheto Arikubundi Batuje Ko Ntanasake2Zibana murugo? Kagamewe Tuzagufasha Kubarwanyape Wenda Tuzanakoreshe Amabuye?

Subiza
Henry Ndengejeho 30/03/2019 7:01 pm at 7:01 pm

Igisilikari cy’umwuga kimwe n’igipolisi cy’umwuga byagombye kumenya gufata abagizi ba nabi bagashyikirizwa inkiko. Kwica mu gihugu cyacu byabaye umukino! Ikibabajwe nuko hahita haba itekinika ku kiba cyishe uwarashwe. Uwari mu mapingu akaregwako yatorokaga cyanga yarwanyaga ushinzwe umutekano! Gusa nta mvura idashira. Ibi byose bikwiye guhagarara maze uri mu makossa agashyikirizwa ubutabera.

Subiza
Denis 03/08/2019 9:35 am at 9:35 am

@Henry ndengeheho nikoko ntamura idahita namagambo yanyu azashira! Ese woe umuntu witwaje intaro wamufata ute? Ese uziko isasu ryica umuntu riba rimwe! Dushyigikire ko hicwa abashinzwe umutekano bigihugu cyacu ngo haticwa abo banyabyaha?? Barabashuka izo ngegera zose zigomba kuraswa kandi cyane…. Ahubwo c ubwo butabera bukwiye kugezwamo nkamwe muvuga Ibyo mutazi. Iyo mvura uvuga uzayihitishe niba ariwoe uyigwisha…. 👂👂

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!