bwiza.com
Ahabanza » Ntabwo uburenganzira bw’Abanyarwanda bushingiye kuri Uganda- Dr Sezibera
Amakuru mashya Featured

Ntabwo uburenganzira bw’Abanyarwanda bushingiye kuri Uganda- Dr Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiyubashye ndetse ko nta kiguhu na kimwe kigomba kugena uko Abanyarwanda bagomba kubaho.

Minisitiri Sezibera yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 5 Werurwe 2019, i Kigali, avuga ko uko Abanyarwanda bagomba kubaho bigenwa nabo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo.

Ibi kandi Min. Sezibera yabivuzeho ubwo umunyamakuru yari amubajije uko uburenganzira bw’umunyarwanda buzakomeza kubungwabungwa mu gihe cyose Uganda yaba itavuye ku izima ngo umubano wayo n’u Rwanda wongere ube ntamakemwa.

Sezibera yagize ati “Uburenganzira bw’Abanyarwanda ntabwo bushingiye ku bindi bihugu, ntabwo uburenganzira bw’Abanyarwanda bushingiye kuri Uganda nta n’ubwo bushingiye ku kindi gihugu icyo aricyo cyose, ahubwo bushingiye ku Rwanda n’agaciro Abanyarwanda biha”.

Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu kiyubashye, kiyubaka kandi gifatanya n’abandi kubaka umugabane wa Afurika. Ati “U Rwanda rushingiye ku Banyarwanda ubwabo, ntabwo uko Umunyarwanda arya, uko yambara, uko yivuza, uko yiga,… Ntabo ibyo bigenwa n’abandi, nta gihugu na kimwe ku Isi kigena uko Abanyarwanda babaho,…”.

Hashize imyaka ibiri umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza ndetse binatangazwa ko bamwe bahohotererwayo mu buryo butandukanye. Leta y’u Rwanda igatangaza ko Abanyarwanda basaga  190 bafungiwe muri Uganda, abagera kuri 900 bakaba barirukanwe nabi ku butaka bw’iki gihugu.

Iyi mibare Leta y’u Rwanda itangaza ko ari iy’Abanyarwanda bahohotewe, Leta ya Uganda irayihakana ikavuga ko nta munyarwanda ihohotera mu gihe hari Abanyarwanda bagiye berekwa itangazamakuru bavuga uburyo bakorewe iyicarubozo, ndetse ubu bakaba bashimangira ko bahuzwe inzira yerekeza ukundi muri iki gihugu cya Uganda.

Minisitiri Sezibera ashimangira ko n’ubwo uyu mubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza muri iki gihe, hari ikizere ko ibibazo biri hagati yabyo bizavugutirwa umuti bikongera kubana neza.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe