bwiza.com
Imyidagaduro

Ama G THE Black na Knowless basubiyemo indirimbo “Yuda”

Ama G The Black na Butera Knowless bakoze ‘Remix’ cyangwa isubiramo ry’indirimbo ”Yuda” nyuma yo gusohoka mu mwaka ushize.

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com, Ama G The Black yavuze ko yakunze iyi ndirimbo, yifuza kuyisubiramo afatanyije na nyirayo Knowless, na we ntiyatinda kubimwemerera.

Ama G yavuze ko afata Knowless nk’umuvandimwe:

“Mu byiza ahuye nabyo mu muziki harimo umubano n’abahanzi. Knowless ni umuvandimwe wifuza icyanteza imbere, nange bikaba uko. Ntabwo yari kwanga ko dufatanya indirimbo kuko si n’ubwa mbere duhuriye mu ndirimbo imwe.”

Ni byo koko aba bahanzi bombi bahuriye mu yindi ndirimbo yitwa “Ibibazo mu Bindi”. Iravuga ku mibanire y’abantu muri iki gihe itari myiza, yiganjemo cyane amashyari no kutifurizanya ibyiza.

Nk’uko iyakozwe na Knowless ibivugaho, Yuda yahuriwemo n’aba bahanzi iravuga ku bugambanyi buranga imibanire y’abantu, aho umuntu akwereka ko agukunda nyamara atari ko bimeze. Icyakoze banavuga ko bamaze kumenya ko bagambanirwa.

Amwe mu magambo agize inyikirizo y’iyi ndirimbo yamaze kugera ku rubuga rwa YouTube rw’aba bahanzi, aragira ati : “ Umva Yuda! Erega tubana nkuzi Yuda. Yuda nta cyiza unyifuriza. Unsoma ku itama, kandi mbibona ko uri kungambanira.”

Ubundi “Yuda” ni izina ubwaryo rihita risobanura ‘umuntu w’umugambanyi’ bivuye ku mugabo witwaga Yuda Iscariot wagambaniye Yesu muri Bibiliya Yera.

Izindi wakunda

Bwiza.com