bwiza.com
Amakuru

Malawi: Abiganjemo abafite ubumuga bw’uruhu bakoreye imyigaragambyo ku biro bya Perezida

Tariki ya 7 Werurwe, Abasaga 300 biganjemo abafite ubumuga bw’uruhu bakoreye imyigaragambyo ku biro by’umukuru w’igihugu, mu murwa mukuru Lilongwe bashaka guhura na Peter Mutharika. Ni nyuma y’ihohoterwa rimaze igihe ribakorerwa.

Aba bantu baririmbaga indirimbo zisanzwe ziririmbirwa abitabye Imana. Bumwe mu butumwa bari banditse ku bitambaro, impapuro n’ibyapa bwagiraga buti: “Ntabwo twakongera gusinzira mu gihe bagenzi bacu bahohoterwa. Turi amaraso amwe n’ubwo uruhu rudasa.”

Uhagarariye ihuriro ry’abafite ubumuga bw’uruhu, Ian Simbota yatangaje ko:

“Niba Perezida Mutharika ananiwe gucunga umutekano wacu, agomba kwerura ko Malawi Atari igihugu kigomba umutekano abantu nka bo, tugafata umwanzuro wo kwishakira ahandi hantu tuba.”

Aba baturage basatiraga ingoro y’umukuru w’igihugu ariko abapolisi babasubiza inyuma muri metero 200, bavuze ko Mutharika natagira icyo abivugaho mu masaha 48 bazongera bakayisatira. Ubu ngubu bakoze inkambi mu bilometero bitandatu uvuye ku ngoro ya Perezida mu gihe bagitegereje igisubizo.

Nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika, Hertherwick Ntabal ufite inshingano zo kurinda bene ubu bumuga yavuze ko iki kibazo cy’ihohoterwa gikomeye ku buryo kitaharirwa guverinoma gusa.

Muri ibi bihugu byo mu majyepfo ya Afurika, hari abantu bumva ko bimwe mu bice by’imibiri y’abafite ubumuga bw’uruhu bizana imbaraga zidasanzwe ku muntu ubifite, akaba ashobora kugira ubukire n’amahirwe mu buzima bwe.

Muri Malawi, kuva mu 2013 hamaze kwicwa abafite ubumuga bw’uruhu 26, harimo batatu bishwe mu mezi abiri atambutse. Iyi ni imibare ituruka muri polisi y’iki gihugu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com