bwiza.com
Ahabanza » Muhanga : Abagore barasabwa kwita ku nshingano z’urugo ariko banakora indi mirimo ibyara inyungu
Amakuru Iterambere ry'umuryango

Muhanga : Abagore barasabwa kwita ku nshingano z’urugo ariko banakora indi mirimo ibyara inyungu

Ubwo  hizihizwaga  umunsi mpuzamahanga  wahariwe umugore mu karere  ka Muhanga abagore batuye muri aka karere basabwe  kwita ku nshingano zabo basanganywe  z’urugo nk’abagore  ariko kandi  bakibuka ko bagomba kuzifatanya  n’indi mirimo ibyara inyungu kugira ngo ingo zabo zirusheho gutera imbere.

Uwababyeyi scholastique utuye mu kagari ka Gihuma mu murenge wa Nyamabuye muri aka karere avuga ko abagore bo mu cyaro batitabira gukora imirimo yabo ariko koko bakumva ko bakwiye kumenya urugo rwabo ariko bakaniha agaciro bagashaka icyo bakora.

Agira ati « uyu munsi ukwiye kudufasha kwibuka agaciro dufite burya iyo umugore afite amafaranga usanga urugo rumeze neza kuko n’abana ntacyo Babura afite amafaranga gusa ahariho abagore bakizitirwa n’abagabo ntatume hari aho ajya ngo ashake n’icyo kiraka ariko batinyuke iyo uhora umusaba ageraho akagusuzugura akabona ko ntacyo umaze »

Umukozi ushinzwe gahunda z’umukobwa mu mushinga  wa Care  international Kalinda  Sam avuga  ko usanga abagore bakunze  kwibera  mu milimo isanzwe  yo  mu rugo itabyara amafaranga bigatuma  ingo zabo zidindira umugore wakoze  neza  agatera imbere abera ishema umuryango we.

Agira ati «bagore beza mukomeze mubere imiryango yanyu inkingi y’imibereho myiza ,mwibuka gukora ibikorwa by’iterambere bifasha imiryango yanyu kwiteza imbere.

Uyu mukozi kandi akomeza avuga ko hari gahunda nyinshi zashyizweho na Care zigamije gufasha umugore n’umukobwa  kwiteza imbere  harimo kubazamura mu rwego rw’ubukungu  babahugura mu kwihangira imirimo , kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari ibindi ngo n’uko bakangurira abakobwa kwitinyuka  bitabira n’imikino mu mashuri isanzwe ikinwa n’abahungu.

Uruhare rw’umugore mu mibereho myiza y’umuryango kandi bbiri muri bimwe mu byavuzwe na Hon.Rwaka Pierre Claver umwe mu bagize inteko ishinga amategeko aho yavuze ko umugore upfakaye yihutira kurera abana be mu gihe umugabo we yihutira gushaka undi mugore.

Agira ati « Papa yapfuye ndi mutoya sinagize amahhirwe yo kumurera  Mama yari akiri muto yagombaga gushaka undi mugabo ariko ntawe yashatse aho yarahagumye araturera turakura ,iyo aba ari Papa twasigaranye mpamya neza ko yari guhita azana undi mugore njye wamugaye simbone uwo kunyitaho». Umunsi w’umugore ubusanzwe wizihiza buri tariki ya 8 werurwe   buri mwaka kuri ubu wizihijwe ku ncuro ya 44 .

Mu karere ka Muhanga abagore 44 batishoboye n’abafite abana bagaragayeho imirire mibi bahawe ihene zo korora ngo zizabafashe kwiteza imbere  ndetse abana bato bahawe amata muri gahunda yo kurwanya igwingira mu bana.

Abagore basabwe no kwita ku mirimo ibyara inyungu

 

Uwambayinema M.Jeanne- Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com